Ghana: Pasiteri yapfiriye mu rusengero ari gusenga

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana aherutse gupfira mu rusengero ari kubwiriza, abakristo bayoberwa ibyo ari byo mbere yo kuvumbura ko yamaze kwitaba Imana.

Amasho y’uyu mupasiteri wari ukiri muto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari kubwiriza mu rusengero ava mu nguni imwe ajya mu yindi, agezaho amanuka gahorogahoro nk’ugiye gupfukama asenga.

Amara akanya gato apfukamye asa n’uri gusenga yagerageza guhaguruka bikanga agahita arambarara hasi nk’uko ibitangazamakuru byo muri Ghana bibitangaza.

Mu gihe abakristo baba batamenye ibyabaye, bakomeza gusenga bategereje ko ahaguruka bagaheba nyuma bamwe mu bakuriye itorero bakajya kureba icyabaye bagasanga yashizemo umwuka.

Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo