Gereza ya Kigali ’1930’ yafunze  burundu

-Nta mfungwa n’abagororwa basigaye muri 1930
- Abagore 607 bari basigaye muri gereza ya 1930 bari kwimurirwa Mageragere
- Ubu nta mugororwa usigaye 1930 aho yahoze hazubakwa amacumbi agezweho

Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko imfungwa n’abagororwa b’igitsina gore 607 bari basigaye mu cyahoze ari Gereza ya Kigali (1930) bamaze kwimurirwa i Mageragere aho iyi Gereza yimuriwe.

Iki gikorwa cyo kwimura imfungwa n’abagororwa bari bafungiwe muri 1930 bajyanwa i mageragere, cyaratangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2017 himurwa abagabo bagera ku 3000 bari bafungiye muri1930.

Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 hakaba himuwe n’abagore 607 bari basigaye, 1930 ubu ikaba nta mfungwa n’umugororwa ukiyibarizwamo nk’uko umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary, yabibwiye itangazamakuru.

SSP Sengabo akaba yanatangaje ko igikorwa cyo kwimurira abagororwa i Mageragere cyahereye ku bagabo, kuko inyubako z’abagore zari zitaruzura neza kuburyo zabakira.

Ahahoze 1930 hakaba hateganyirijwe abikorera ku giti cyabo bazahubaka amacumbi agezweho, muri gahunda yo kubonera abantu amacumbi aciriritse ariko ajyanye n’igihe.

Aya macumbi azubakwa ku gice kinini cy’ahahoze iyi gereza, ariko imwe mu nyubako z’iyi gereza yubatswe kera ntizasenywa, ahubwo izasigara igirwe igicumbi cy’amateka.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo