Gérard Urayeneza uregwa ibyaha bijyanye na Jenoside arakatirwa n’urukiko

Gérard Urayeneza ukekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru ya Jenoside ejo ku wa Gatatu azakatirwa n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, uruhande rwe ruhakana ibyo aregwa.

Bwana Urayeneza w’ikigero cy’imyaka 70, uzwi cyane mu Rwanda nk’uwashinze amashuri abiri n’ibitaro i Gitwe mu karere ka Ruhango, yafunzwe ku wa 14 z’ukwezi gushize kwa Gatandatu.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byerekeranye na Jenoside nyuma y’uko mu isambu y’ibitaro yashinze bahasanze imibiri umunani y’abantu bishwe, bikekwa ko ari abazize Jenoside.

Mu iburanisha riheruka mu bujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yari yakatiwe, ubushinjacyaha bwavuze ko Bwana Urayeneza arekuwe yabangamira iperereza n’abatangabuhamya bamushinja.

Uregwa yasabye urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze kubera uburwayi n’inshingano zikomeye afite.

Abunganizi be bavuze ko hari abatangabuhamya barokotse Jenoside bamushinjura urukiko rwagombye kumva, bakavuga ko abamushinja batanze ubuhamya burimo ibinyoma.

Biteganyijwe ko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rutangaza umwanzuro warwo ejo ku wa Gatatu tariki ya 15 z’uku kwezi kwa Karindwi.

Bwana Urayeneza yafatanywe n’abandi bantu umunani, batanu muri bo bamaze kurekurwa.


Gérard Urayeneza yashinze ibitaro na kaminuza biri i Gitwe

’Sankara’ yavuze ko FLN yafashijwe na Perezida wa Zambia, abajura bibye kwa Depite Frank Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa, abakekwaho kwica umwana bafashwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo