Generali Kayumba Nyamwasa ngo yifuza kugaruka mu Rwanda amahoro

Generali Kayumba Nyamwasa uri mu bantu ba mbere bashinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yatangaje ko yifuza kugaruka mu Rwanda amahoro kubera ko ikiguzi cy’intambara gihenda ndetse ngo intambara ntabwo ikemura ibibazo.

Kayumba Nyamwasa ushinjwa gushinga umutwe wa RNC ushaka kubangamira ubutegetsi bw’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru eNews cyo muri Zambia ko byamutwara imbaraga nyinshi kuza mu Rwanda arwana ariyo mpamvu ashaka kurugarukamo mu mahoro.

Yagize ati “Inzira y’intambara yantwara imbaraga nyinshi. Turifuza gukora icyo amahoro bivuze. Iyo tuvuze amahoro, ugomba kumenya ko ari urugendo rurerure, kandi ni na byo turimo. “

Gen. Kayumba yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 mu 2011 ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo ari naho akiri, nyuma yo guhamwa ibyaha birimo iterabwoba, gupfobya Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

RNC ya Kayumba Nyamwasa n’indi mitwe 4 yibumbiye mu cyitwa P5 yatunzwe agatoki na LONI ko ziri kwisuganya mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda zibifashijwemo n’u Burundi.

Inyeshyamba za P5 biravugwa ko ziherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu duce twa Fizi na Uvira.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nsengimana Rafiki Kuya 5-04-2019

Kayumba Iba Byashobokaga Agataha murwanda akababarirwa

Alience Kuya 4-04-2019

Kayumba Niba Yifuza Gutaha Amahoro Natwe Turamushyigikiye,,, Ariko ,icyodushaka Numuntu Udufasha Kubaka Ubukungu Numutekano Wi Gihugu

Hakizimana Manasse Kuya 3-04-2019

mbega byiizaaaaa .atubabariye akagaruka twakoresha umunsi mukuru twabisaba Muzehe wacu .congé yiminsi 3 tubyina turya tunywa

Kaburame Joseph Kuya 3-04-2019

Kayumba uwo yaba byashobokaga akababarirwa ibyaha aregwa nawe agakunda akihana hanyuma agataha agafatanya natwe twese kubaka igihugu kuko nibyo byiza kuruta guteza intambara mugihugu kuko yangiza byishi kuruta gutaha amahoro