Gen Tumukunde uherutse kwamburwa abarinzi azahatana na Museveni mu matora

Mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2021 yo gushaka ugomba gukomeza kuyobora Uganda, Lt Gen Henry Tumukunde uherutse kwamburwa abarinzi be wanigeze kuba Minisitiri w’Umutekano wa Uganda na we yatangarije Komisiyo y’Amatora ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu agahatana na Perezida Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1986.

(Rtd) Lt Gen Tumukunde yatanze kandidatire nyuma y’icyumweru yambuwe abasirikare 10 bamurindaga ku mpamvu inzego z’umutekano muri Uganda zirinze gutangaza.

Ni igikorwa cyakurikiwe n’amakuru avuga ko kwambura abarinzi Gen Tumukunde bifitanye isano na gahunda ye yo kwiyamamariza kuyobora Uganda agahangana na Museveni mu 2021.

Mu ibaruwa Gen Tumukunde yashyikirije Komisiyo y’Amatora ya Uganda ku wa 3 Werurwe 2020 ivuga ko aziyamamariza kuyobora igihugu mu matora ataha.

Perezida Museveni uri ku butegetsi kuva 1986 na we yagaragaje ko ashaka kuyatsinda ngo agume ku butegetsi.

Gen Tumukunde azaba ahanganye n’uwari umukuriye mu gisirikare [Perezida Yoweri Museveni] mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi.

Muri iyo baruwa avuga ko azafatanya n’abandi bakunda Uganda, gushyigikira impinduka we n’abandi bafatanye igihugu barimo na Museveni w’imyaka 75 basezeranyije Abanya-Uganda.

Ati “Nifatanyije n’Abanya-Uganda bashaka gushyigikira impinduka shingiro twabasezeranyije mu bihe byashize no guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.”

Gen Tumukunde w’imyaka 61 muri iyo baruwa yanasabye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza. Yavuze ko azegera amatsinda atandukanye abona ko azashyigikira ibitekerezo bye, kandi afite icyizere ko komisiyo izakora mu bwisanzure ikamufasha.

Ati “Mu gihe ntegereje ubufasha komisiyo y’amatora izampa n’itsinda ryanjye ngo twiyamamaze mu mahoro, ndasenga nsaba ko inzego zose zakubaha komisiyo y’amatora kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bizabe mu mudendezo.”

Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora, Jotham Taremwa, yavuze ko bazamusubiza nkuko amategeko abiteganya.

Umuvugizi wa Guverinoma, Ofwono Opondo, we yavuze ko Gen Tumukunde atujuje ibisabwa byatuma aba Perezida wa Uganda.

Ati “Ni uburenganzira bwe ariko ndatekereza ko ari kubikora kubera ubwiyemezi. Abajenerali bayobora ingabo, bamwe bakeka ko bayobora mu buryo ubwo aribwo bwose. Reka tuzarebe ariko ndashidikanya ngendeye ku bimenyetso bihari ko yaba afite icyo bisaba kugira ngo ayobore abasivili muri Uganda.”

Lt Gen Tumukunde yatangaje iki cyemezo nyuma y’iminsi mike yambuwe uburinzi n’igisirikari cya Uganda. Abarinzi 10 bose barindaga inyubako za Lt Gen Tumukunde ziri i Kampala, Kiruhura na Rukungiri bahamagawe gusubira u biro by’ingabo za Uganda ku wa 24 Gashyantare 2020, icyemezo kitavuzweho rumwe.

Daily Monitor yanditse iyi nkuru ivuga ko hari uwayihaye amakuru ko Lt Gen Tumukunde yambuwe abarinzi nyuma yuko inzego z’umutekano zitahuye ko afite umugambi utari mwiza yari ari gutegura ariko nta gahunda yo kuwureka uko byagenda kose.

Gen Tumukunde ni uwo mu muryango w’umugore wa Museveni. Mu 2016 yagizwe Minisitiri w’Umutekano, izi nshingano azikurwaho muri Werurwe 2018, ari nabwo Gen Kale Kayihura yakurwaga ku buyobozi bwa Polisi.

Kuva icyo gihe ntiyakunze kugaragara cyane mu ruhame ariko yongeye kugaruka vuba aha yiyegereza abaturage bo mu nzego zitandukanye, aho ku ikubitiro haketswe ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala ariko birangira yemeje ko azahatana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2021.


Gen Tumukunde uherutse kwamburwa abarinzi be bikavugisha benshi yatangaje ko azahatana na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda mu 2021

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo