Gen Ndayishjimiye yemejwe burundu ko ari we ugiye gutegeka u Burundi

Nkuko byari biteganyijwe ku ngengabihe ya Komisiyo y’amatora mu gihugu cy’u Burundi, CENI, kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri iki gihugu rwemeje ku buryo bwa burundu ko ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD rihagarariwe na Gen Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 ari ryo ryegukanye intsinzi mu matora yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa Gatanu gushize.

Uru rukiko rwari rufite iminsi itarenga icyenda kugira ngo rwemeze ibyavuye muri ayo matora nk’uko yabishyikirijwe na komisiyo y’amatora muri icyo gihugu.

Uru rukiko rwatangaje ko ibirego byatanzwe n’umuyobozi w’ishhyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi, Agathon Rwasa ari na we wari wariserukiye mu matora y’umukuru w’igihugu bidafite ishingiro.

Iri shyaka ryari ryamaganye ibyavuye mu matora byatangajwe na CENI rivuga ko kubarura amajwi byabayemo uburiganya. Ryavugaga ko kuva ku rwego rwa Komine kugeza ku rwego rw’igihugu, amajwi yatangajwe ari ay’uburiganya, rikavuga ko ari ryo ryatsinze amatora yose.

Uru rukiko rero rwatangaje ku buryo bwa burundu ko Evariste Ndayishimiye wiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD ari we ugiye kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere.

Akimara kwemezwa Gen Ndayishimiye akaba agiye kuyobora igihugu ku Itegeko Nshinga rishyashya ryemejwe mu 2018, ritandukanye n’iryo mu 2005 ryakomotse ku masezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000, ryateganyaga Manda y’imyaka itanu.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize, ubwo CENI yari imaze gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo byerekanaga ko iryo shyaka riza ku mwanya wa Kabiri, Agathon Rwasa yabwiye BBC ko mu gihe urwo rukiko rutagira icyo rubafasha, bazitabaza urukiko rw’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba.

Biteganyijwe ko Perezida mushya w’u Burundi watowe azarahira ku wa 20 Kanama 2020


Gen Ndayishimiye asimbuye Perezida Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ku butegetsi

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo