Gen Ndayishimiye uzahagararira ishyaka rya Nkurunziza mu matora y’u Burundi ni muntu ki?

Ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020, ni bwo Jenerali Majoro Evariste Ndayishimiye yemejwe n’abarwanashyaka b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ngo azariserukire mu matora ateganyijwe mu kwa Gatanu k’uno mwaka.

Kuba Général Major Evariste Ndayishimiye yaremejwe n’Inteko idasanzwe y’iri shyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, bivuze ijana ku ijana ko Pierre Nkurunziza wayoboraga iki gihugu guhera mu 2015 atazongera kwiyamamaza dore ko abenshi bakekaga ko ashobora gutungurana akongera kwiyamamaza nubwo byari byaravuzwe kenshi ko ataziyamamaza.

Gen Ndayishimiye ni umwe mu bari bamaze iminsi bahabwa amahirwe yo gusimbura Pierre Nkurunziza, ni umwe kandi mu barwanashyaka b’imena ba CNDD-FDD, kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma.

Hari abavuga ko Ndayishimiye ari umwe mu nkoramutima za Nkurunziza , akaba inshuti ya hafi ya Minisitiri w’Umutekano, Allain Guillaume Bunyoni, ufatwa nk’ukomeye mu Burundi.

Ni umugabo utarakunze kugaragara kenshi mu ruhame ari nayo mpamvu hari benshi mu baturage bamufata nk’udafite ubusembwa mu bibazo bimaze iminsi biyogoza u Burundi.

Ndayishimiye uzwi nka Neva, yavukiye mu ntara ya Gitega muri Komini Giheta mu 1968. Yabanje kwiga amategeko muri Kaminuza y’u Burundi kugeza mu 1995 ubwo habaga ubwicanyi muri iyo kaminuza bwibasiye abanyeshuri b’Abahutu agahunga.

Uyu mugabo w’imyaka 52, ni umwe mu ba mbere binjiye mu gisirikare cy’ishyaka CNDD-FDD ubwo bari bakiri inyeshyamba.

Yayoboye ibitero bitandukanye mu ntambara yari igamije gufata ubutegetsi mu myaka ya za 2000.

Nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yasinywe mu 2003, yagiye mu myanya itandukanye irimo kuba Minisitiri w’Umutekano, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya gisivile mu biro by’umukuru w’igihugu. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa SOBUGEA, sosiyete ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere.

Guhera muri Kanama 2016, Ndayishimiye yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.

Kimwe mu bivugwa kuba byatumye abarwanashyaka ba CNDD-FDD bamuhitamo, ni uko ari umwe mu bantu bafite ubunararibonye kandi bakuriye mu ishyaka.

Ni umuntu wakoze imirimo itandukanye ya gisirikare, azi ibijyanye n’imiyoborere kuko yakoze muri Minisiteri y’umutekano no mu biro by’umukuru w’igihugu, imikorere yaho arayizi neza.

Azwi kandi ku rwego rw’akarere kuko ni we wari uhagarariye Guverinoma y’u Burundi mu itsinda ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe hagati y’u Burundi n’umutwe wa FNL Palipehutu.

Bivugwa ko afitanye kandi umubano wihariye na Leta ya Tanzania, imwe mu nshuti z’akadasohoka z’ishyaka CNDD-FDD. Nta byaha ashinjwa haba mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga, ahubwo afatwa nk’umuntu wumva ibibazo kandi wicisha bugufi ari nabyo bimugira ukunzwe cyane mu baturage.

Ikindi Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi kuba ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

By’umwihariko, Gen. Ndayishimiye ni inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, aho bivugwa ko nta kintu na kimwe gikorwa mu Burundi atakizi, haba mbere y’uko ajya mu buyobozi bw’ishyaka ndetse na nyuma yaho.

Ni umuhanga kandi mu gukorera ibikorwa bye mu rwihisho ntashake kwigaragaza, ku buryo kumenya imikorere n’imitekerereze ye ngo bigoye.

Icyakora, Ndayishimiye ngo ntashyigikiwe n’abasirikare bakuru bose, cyane cyane abavuka mu bice byo mu Burengerazuba bw’Igihugu nkuko bivugwa n’ab’imbere mu ishyaka. Ikindi ngo ni umuntu ugira umujinya vuba.

Nubwo bimeze gutyo, byitezwe ko Ndayishimiye ashobora gutsinda amatora ya Perezida kubera ko ishyaka CNDD-FDD rifite abayoboke benshi mu gihugu kandi akaba ari naryo risa n’iriyoboye inzego hafi ya zose z’ubutegetsi. Ikindi nuko amashyaka atavuga rumwe na Leta ari imbere mu gihugu asa n’adafite imbaraga nyinshi zakangaranya CNDD-FDD, amwe akaba yaranacitsemo ibice.


Ndayishimiye ni umwe mu barwanashyaka ba CNDD-FDD binjiye mu gisirikare mbere, aha Ndayishimiye uri hagati na Nkurunziza uri ibumoso bari bakiri mu ishyamba


Ndayishimiye afatwa nk’inshuti y’akadasohoka ya Perezida Pierre Nkurunziza


Nyuma yo gutorerwa guhagararira ishyaka mu matora ya Perezida, Ndayishimiye yarahiye


Ndayishimiye yagiye agaragara ahagarariye Nkurunziza mu ruhando mpuzamahanga


Ndayishimiye akunzwe na benshi mu ishyaka CNDD-FDD


Gen Ndayishimiye yagiye agaragara kenshi hafi ya Perezida Nkurunziza


Ndayishimiye ni umwe mu bari bamaze iminsi bahabwa amahirwe yo gusimbura Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi guhera mu 2015

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi hose: Umugore wa Barafinda yariye karungu byose abishyira hanze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo