Gen. Frank Rusagara yarize mu rukiko yumvise ibivugwa na Col Byabagamba

Colonel Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame hamwe na Jenerali Frank Rusagara ejo ku wa Kane bakomeje kwiregura mu rukiko rw’ubujurire.

Jenerali Rusagara uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yumvise amateka yasubirwagamo na Col Byabagamba avuga uko yabanye na Perezida Paul Kagame mu byiza no mu bibi, byamunaniye kwihangana ararira.

Aba basirikare bakuru bari kujuririra igifungo cy’imyaka 21 kuri Byabagamba na 20 kuri Rusagara wigeze kuba Perezida w’urukiko rwa Gisirikare mu Rwanda.

Col Byabagamba yavuze ko ibyo aregwa ari ibihimbano kandi byahereye mu 2010 ubwo mukuru we David Himbara yahungaga.

Bwana Himbara yahoze ashinzwe yahoze ari umuyobozi w’ishami rishinzwe ingamba na Politiki mu biro bya Perezida Kagame, ubu aba mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.

Yiregura ku cyaha cyo kwangisha ubutegetsi rubanda, Col Byabagamba yagarutse ku mateka ye agaragaza ko atigeze yanga Paul Kagame yari ashinzwe kurinda.

Yagiye avuga uko yabanye na Bwana Kagame mu buzima bubi n’ubwiza mu myaka 20, kuva mu ntangiriro z’urugamba rwiswe urwo kubohoza u Rwanda na nyuma.

Yagize ati "Ntiwabana n’umuntu iyo myaka yose ngo umwange".

Amaze kuvuga ibyo uwo bareganwa akaba na muramu we, Gen. Frank Rusagara yaturitse ararira.

Col Byabagamba n’umwunganira Maitre Valery Gakunzi bongeye kugaragaza ko mu mpamvu zikomeye zatumye ajurira ari uko yahamijwe ibyaha nta bimenyetso.

Bavuga ko ibyaha yahamijwe n’urukiko rukuru byashingiwe ku buhamya bw’ubuhimbano, ndetse ko umwe mu batangabuhamya Col. David Bukenya yahakanye inyandikomvugo y’urukiko.


Urubanza baregwagamo ari batatu, uri hagati Francois Kabyaiza wari umushoferi wa Frank Rusagara (iburyo) we yarangije igifungo cy’imyaka itanu ararekurwa

Ibyaha yahamijwe byo kwangisha rubanda ubutegetsi, gusebya ubutegetsi ari umuyobozi no guhisha ibimenyetso ngo yabikoze ari mu butumwa bw’amahoro i Darfour muri Sudan.

Umushinjacyaha wa Gisirikare Capitaine Faustin Nzakamwita yanzura, yavuze ko ibimenyetso bisihnja Col Byabagamba byatanzwe bihagije.

Capt Nzakamwita yasaybe urukiko rw’ubujurire gukomza kumuhamya ibyaha, kugumishaho igifungo no kwamburwa impeta za Gisirikare.

Yanzura Col Byabagamba ari imbere y’abacamanza yagize ati "Nyakubahwa mucamanza nshobora kuba ndi imbere yanyu nikoreye imyaka 20, mukagira ngo nkeneye ubufasha kubarenza.

"Ariko ni mwe mukeneye ubufasha bwo gutanga ubutabera".

Urubanza rw’aba bsairikare rurakomeza uyu munsi ku wa Gatanu Gen Frank Rusagara na we ahabwa umwanya.


Col Tom Byabagamba na muramu we bareganwa Gen Frank Rusagara





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo