Gen Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi-Amafoto

Nkuko byari biteganyijwe, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2020, Perezida mushya w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida aheruka n’amajwi 68%, amaze kurahirira kuyobora iki gihugu muri Manda y’imyaka irindwi, umuhango witabiriwe n’isinzi ry’Abarundi n’abanyamahanga batandukanye barimo n’abari bahagarariye ibihugu bya bo.

Gen Ndayishimiye arahiriye kuyobora u Burundi asimbuye Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa 8 Kamena, aguye muri Hôpital du Cinquantenaire "Natwe Turashoboye" de Karusi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu cy’u Burundi n’abaturage ibihumbi bambaye amashati y’ibitenge.

Ibi birori ntibyagaragayemo abakuru b’ibihugu bitandukanye kubera icyorezo cya Coronavirus ariko abahagarariye ibihugu byabo bawitabiriye.

Ni umuhango wabaye ku masaha ya saa tanu zo kuri uyu wa Kane, ku kibuga cy’umupira w’amaguru, Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega, hakirwa indahiro ya Perezida mushya w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, uzayobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu wakiriwe ku kibuga cy’indege na Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo. Hari kandi n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete.

Abandi bashyitsi bitabiriye ni ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Guinée équatoriale na Congo Brazaville n’intumwa ya Perezida wa Misiri, Gabon na Kenya.

Mu isengesho ryo gusabira Perezida Ndayishimiye, Musenyeri Simon Ntamwana wa Diyoseze Gitega, yamusabye kugarura amahoro mu gihugu, gucyura impunzi no kubana neza n’amahanga.

Musenyeri yagize ati “Imana nikumurikire, uyobore u Burundi mu neza, mu majyambere, ukomeze urukundo hagati y’abaturage, ucyure impunzi...udukingurire amarembo y’amahanga atubere inshuti z’ingirakamaro”.

Nyuma yo gusengerwa, Perezida Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi, mu ndahiro iteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi.

Muri iyi ndahiro, Gen Ndayishimiye yavuze ko azubahiriza amasezerano y’ubumwe bw’Abarundi, Itegeko Nshinga n’ayandi mategeko, agaharanira ineza y’u Burundi n’Abarundi, amahoro n’ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa muntu n’ubusugire bw’igihugu.

Urukiko rurengera Itegeko Nshinga nyuma yo kwakira indahiro ya Perezida Ndayishimiye, hakurikiyeho akarasisi k’ingabo.

Kurahira kwa Perezida Ndayishimiye kubaye mu gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, bamwe mu batumirwa bari bambaye udupfukamunwa ariko abandi ntatwo bari bambaye.

Gusa ariko abakorerabushake ba Croix-Rouge, bari bateguye ibikoresho byo gufasha abantu gukaraba ku buryo ntawashoboraga kwinjira adakarabye cyangwa ngo asigwe umuti wica udukoko. Gusa ariko kwicara abantu bahanye intera ntabwo byigeze bikorwa.


Gen Evariste Ndayishimiye arahiriye kuyobora u Burundi asimbuye Nkurunziza uherutse kwitaba Imana





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo