Gatsibo: Gushyirwa mu byiciro bishya byabyukije amakimbirane

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo batangirijweho igikorwa cy’igerageza ryo kubafasha kwishyira mu byiciro by’Ubudehe, bongeye kubyutsa ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango. Ubuyobozi bw’aka Karere bwo buvuga ko atari igihe cyabyo ahubwo ko batanga amakuru ya nyayo ubundi ibibazo bafitanye bikazakemurwa n’inzego zibishinzwe.

Ibibazo byagaragajwe n’aba baturage birimo iby’ubushoreke, ibishingiye ku mitungo itimukanwa ndetse n’ibishingiye ku bakobwa babyariye iwabo. Abaturage bavuga ko ibi bibazo bikwiye kubanza kubonerwa umuti kugira ngo babone gufashwa kwishyira mu byiciro bishya by’Ubudehe.

Ibi bibazo byazamutse ubwo basobanurirwaga bimwe mu bigenderwaho abantu babarurwa ku kiciro kimwe nk’urugo, nko kuba hari umugabo wasezeranye n’umugore ariko akaza guta urugo akajya kwishakira undi mugore; uwo abarurwa ku rugo rw’uwo basezeranye kabone n’iyo yaba atagikunda umugore we w’isezerano.

Aha hanagarutswe ku bagabo bo mu idini ya Islam ribemerera gushaka abagore barenze umwe, basobanuriwe ko ubafite agomba kubarurwa ku wo basezeranye mu mategeko kuko Itegeko ryo mu Rwanda riteganya ko isezerano ry’abasezeranye ku muntu umwe.

Hari kandi uwaba afite abagore barenze umwe bose nta n’umwe basezeranye, basobanuriwe ko umugabo aza guhitamo umwe abarurirwaho, naho ababyariye iwabo bakaba bakihaba kandi basangira ku nkono imwe; bakaba bagomba kubarurwa ku kiciro kimwe.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Manzi Theogene avuga ko mu mibanire y’imiryango hasanzwe habaho ibibazo ariko ko hanasanzwe uburyo bwo kubikemura n’inzego zibishinzwe.

Agasaba abaturage kumva ko uyu mwanya ari uwo gutanga amakuru kugira ngo bagire ibyiciro bishya by’Ubudehe.

Ati “Ntabwo ari umwanya wo kugira ngo havuke amakimbirane ngo umuntu yihakane undi, umuntu avuge ati uyu muntu yari ambangamiye reka mbone umwanya wo kumwikiza, ntabwo rwose igihe ari iki. Iki ni igihe cyo gutanga amakuru y’icyo umuntu yinjiza gikwiye kuba kimushyira mu kiciro iki n’iki.”

Avuga ko inzego zisanzwe gukemura biriya bibazo ntaho zigiye, agasaba abaturage kuzaziyambaza zikabikemura ariko ntibabizana muri ibi bihe bari gushyirwa mu byiciro by’Ubudehe.

Umuyobozi w’ishami ry’Iterambere n’imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Yvette Dusenge wanasobanuriye abaturage ibijyanye n’ikusanyamakuru ryifashishwa mu gufasha abaturage kwishyira mu byiciro by’ubudehe, avuga ko ibi byiciro by’Ubudehe bitaje gukuraho uburyo imiryango yari isanzwe ibayeho.

Ati “Ntabwo turi buvaneho Marayika murinzi wari usanzwe ufite umwana yitako ko akomeza kumwitaho kuko barabana, basangira inkono, ni na byo twita urugo.”

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bakwiye gutandukanya ibyiciro by’Ubudehe n’irangamimerere basanganywe.

Iri gerageza ryo gufasha abaturage kwishyira mu byiciro by’Ubudehe byabaye mu Kagari katoranyijwe muri buri Karere, mu gihe igikorwa rusange ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya (A,B,C,D na E) giteganyijwe umwaka utaha wa 2021.


Yvette Dusenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bataje gukemura ibibazo by’abaturage ahubwo baje gukusanya amakuru y’imibereho yabo


Manzi Theogene avuga ko igihe cy’ibibazo atari iki


Abaturage babanje gusobanurira imiterere y’ibyiciro bishya babonera no guhita bagaragaza ibibazo

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo