Gatsibo: Akarere kasenye amazu y’abaturage kabizeza ingurane none  barahebye

Abaturage bari bafite amazu muri santire ya Rwagitima iherereye mu murenge wa Rugarama akarere ka Gatsibo , baravuga ko mu mwaka wa 2008 akarere kabasenyeye amazu kabasezeranya ingurane bigera n’aho biyambaza inkiko baratsinda ariko ngo akarere kanze kubishyura .

Mu mwaka wa 2008 ,ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwasenyaga amwe mu mazu y’ abaturage yari muri santire y’ubucuruzi ya Rwagitima . Icyo gihe ngo abaturage bagera kuri 54 basezeranyijwe ko bazahabwa ingurane y’imitungo yabo hanyuma barategereza baraheba . Nuko ngo bamwe muri bo bagera kuri 36 bari bafite ubushobozi bahisemo kwiyambaza ubutabera barega akarere ,hanyuma baragatsinda maze barishyurwa .

Abasigaye nabo batagannye inkiko ngo bakomeje gutakamba basaba kwishyura maze akarere kabizeza ko bazishyurwa hanyuma barategereza baraheba. Ibi rero byatumye na none abaturage bagera kuri batanu biyambaza ubutabera maze barega akarere baragatsinda , ariko ngo kugeza ubu ntibarahabwa ibyabo.

Kubera igihe gishize ari kirekire amazu yabo asenywe bakizezwa guhabwa ingurane ariko ntibazibone ,aba baturage baravuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo ubukene bakaba basaba ko bahabwa ingurane bemerewe z’amazu yabo yasenywe dore ko ngo bamwe bari mu bukode nk’uko bitangazwa na Radio/TV1.

Umuyobozi w’ akarere ka Gatsibo Gasana Richard aremeza ko ubwo hatunganywaga igishanga kiri muri aka gace hari imitungo y’abaturage yangijwe yagombaga kwishyurwa, gusa ngo amatsinda anyuranye y’abaturage yagiye yiyambaza inkiko yatsinda agahabwa ingurane . Cyakora ngo hari n’abandi batsinze akarere ,ariko urubanza rwabo rwabaye itegeko umwaka washize ingengo y;imari yaramaze gutegurwa, bityo bakaba bazishyurwa mu ngengo y’imari y;uyu mwaka wa 2018/2019.

Nubwo bibasaba kwiyambaza ubutabera kugira ngo ikibazo cyabo cyo guhabwa ingurane gikemuke , kugeza ubu ngo haracyari abaturage babuze amikoro yo kujya mu nkiko kugeza ubu ngo bakaba bibaza uburyo bazabona ingurane z’ibyabo bikabayobera.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo