Gatsibo:Abayobozi batandatu batawe muri yombi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bane na babiri bashinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu (SEDO), mu Karere ka Gatsibo, batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.
}

Batawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu ubwo bari mu nama mpuzabikorwa y’Akarere hareberwa hamwe uko imihigo y’umwaka ushize yeshejwe ndetse n’ibiteganyijwe mu mihigo ya 2018/2019.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha mu Rwanda, Mbabazi Modeste, yabwiye Igihe ko bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta.

Ati “Nibyo koko abo bayobozi uko ari batandatu bari mu maboko y’ubugenzacyaha, turi kubakurikiranaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta mu tugari bayoboraga, bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye ariko byose bihuriye ku kunyereza umutungo wa leta”.

Aba bayobozi bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu tugari bayoboraga. aho bivugwa ko benshi muri bo banyereje amafaranga ya mitiweli.

Barimo uw’Akagari ka Nyamatete mu Murenge wa Rwimbogo, uwa Simbwa mu Murenge wa Kabarore, uwa Kabeza muri Kabarore n’uwa Remera muri Kabarore.

Abashinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu (SEDO) batawe muri yombi ni uw’Akagari ka Kintu mu Murenge wa Kageyo n’uwa Matare muri Remera.

Mbabazi kandi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwita cyane Ku mibereho myiza y’abo bayobora kurusha kwangiza ibyakabagiriye umumaro.

Ati “Turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwita cyane ku mibereho myiza y’abo bayobora kuruta kwangiza ibyakabagiriye umumaro”.

Abo bayobozi uko ari batandatu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kabarore, mu gihe bagikorwaho iperereza ku byo bakurikiranyweho.

Umubavu. com}





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nsengumuremyi jean de Deu Kuya 16-09-2018

gusa abo bagabo bakurikiranwe kuko ni ugusiga isura mbi abandi bayobozi ndetse no gusiga isura mbi akarere mukutagera kuntego kiyemeje .