Gatanazi  yasubije  abamushinja  kwigaragambya  yamagana ifungwa rya Idamange

Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021 agaragaye mu ‘myigaragambyo’ yo kwamagana ifungwa rya Yvonne Idamange Iryamugwiza wafashwe akekwaho ibyaha bitandukanye,Umunyamakuru Etienne Gatanazi yavuze ko we ntamyigaragambyo yitabariye kuko atari umurwanashyaka w’ishyaka iryo ariryo ryose ko yitabiriye iki gikorwa agamije kugaragaza ibitagenda neza mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Ibi abitangaje nyuma yo kumara iminsi 12 atavuga aho benshi mu bitekerezo bagiye batanga bakunze kubaza aho aherereye aho hari n’abataratinye kuvuga ko yaba yarafunzwe cyangwa akaburirwa irengero kubera ibiganiro yari amaze iminsi atambutsa kuri sheni ye ya Youtube yitwa Real Talk no kuba ariwe munyamakuru wenyine wagiranye ikiganiro Idamange.

Aganira na Pax Tv dukesha iyi nkuru ,Gatanazi yavuze ko umunyamakuru atabujijwe kujya mu myigaragambyo ,agaruka kumyigarambyo yo kwamgana ifungwa rya Idamange iheruka gukorwa n’abatavuga rumwe na Leta yitabiriye yagize ati’’ Wenda tubihe uburemere bwabyo, ni imyigaragambyo hari abantu bitashimishije kubera ko wenda hari abarimo batavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa barwanya ubutegetsi ariko njyewe hariya nagiyeyo ntagiye kurwanya ubutegetsi , nagiyeyo ngiye kuvuga ibibazo bijyanye n’umwuga hano ’’

Abajijwe impamvu mu Rwanda umuntu ugerageza kuvugira abaturage cyane (umuntu usanzwe cya Umunyamakuru) iyo acecetse gato abantu bahita bumva ko yafunzwe ,yanizwe cyangwa ko yaburiwe irengero , Gatanazi yagize ati’’mu Rwanda hari ibintu byinshi cyane birebana n’amateka , bituma amateka y’u Rwanda udapfa kuvuga uko ubonye ,umuntu akora Debate(Ibiganirompaka) kuri Jenoside wenda utarimo no kuyihakana , umuntu wenda agahita abona ko urimo kuyihakana’’

Akomeza avuga ko wenda hari igihe ufite kugaragaza uburyo Abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsu 1994 badafashwe neza ugasanga umuntu akwise ikigarasha ati’’Hari n’ureba umutwe w’inkuru gusa agahita ajya ahatangirwa ibitekerezo agatukana, mu Rwanda ni ikibazo cy’amateka’’

Yungamo ko hari abantu usanga baraho badakurikira ibintu ariko ugasanga umuntu aravuga ngo aranga umuntu runaka aho yumva ko kumutuka ntaiibazo ati’’ ntakibazo reka mutuke uko niboneye biterwa nyine n’ibyo nakubwiraga by’ubukure mu bya Politiki ’’

Nyuma yo kugaragara mu myigaragambyo bimwe mu bitanyamakuru bya hano mu Rwanda byanditse inkuru zivuga ko Gatanazi yeruye akaba ari ku ruhande rw’abarwanya Leta, urugero ni Inkuru y’Ikinyamakuru Igihe.com cyatangaje tariki 3 Werurwe 2021 ifite umutwe ugira uti’’Bakuyeho agahu: Icyateye Gatanazi na "Mr Bean" gufatana urunana n’abarwanya Leta mu cyiswe "imyigaragambyo"

Agaruka ku ku bamushinja kwitabira imyigaragambyo ,Gatanazi yagize ati’’Ndi Umurwanashyaka w’Itangazamakuru ryigenga’’

Gatanazi asoza ikiganiro ashimangira ko Real Talk ntaho yagiye ko akazi gakomeye ndetse ko ahari ntakibazo yigeze agira ahubwo ko yari yarafashe ikiruhuko ndetse ko cyarangiye agiye gutangira gukora ndetse ko abibajije ku guceceka kwe abashimira cyane kuko byamweretse ko bamwitayeho.

Etienne Gatanazi yari amaze iminsi igera kuri 12 adakunda kugaragara cyangwa se ngo acishe ibiganiro kuri Shene ye ya Youtube (Real Talk Channel) nk’uko byari bisanzwe.

Umubavu Tv Online na Umubavu.com twagerageje kuvugisha Gatanazi kuri Telefone ye igendanwa ntiyayifata.

ABABONA KO NTAGOMBAGA KUJYA KWA IDAMANGE NTIBANSHINZWE||RUSESABAGINA NA VICTOIRE, NINDE MUBI K’U RDA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo