Gasana Fidèle uherutse gusezera ’Ubupadiri’ yasezeranye n’umukunzi we

Padiri Gasana Fidèle wakoreraga umurimo w’Imana muri Paruwasi Cathédrale ya Butare nyuma akaza gusezera mu Busaseridoti, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we.

Gasana yasezeranye n’umukunzi we mu buryo bwemewe n’amategeko mu Murenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2020.

Yahoze abarizwa mu bapadiri ba Diyoseze ya Butare nyuma y’uko ahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti mu 2008. Yize mu Iseminari Nto ya Virgo Fidelis de Karubanda.

Yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu 1987. Mu ntangiriro za Kanama 2020 nibwo yasezeye muri uyu murimo wo kogeza inkuru nziza y’Imana nk’uko byatangajwe na IGIHE.

Bivugwa ko ifite avuga ko mbere yo gusezera mu busaseridoti yabanje kuburirwa irengero mu gihe cya Guma mu Rugo, nyuma akaza kugaruka.

Uyu Gasana ngo mu gihe cya Guma mu Rugo yigeze kubura nk’ukwezi kose ari i Kigali. Nyuma yaje kugaruka arongera asoma Misa ariko Musenyeri amusaba ibisobanuro.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo yasezeye kuri Musenyeri ahita yigendera.

Akoze ubukwe akimara kuva mu gipadiri nyuma y’uko mugenzi we Padiri Rebero Jean Damascène wahoze ari Umunyamabanga w’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Rukamba Philippe, na we yasezeye mu mu ntangiriro za Gicurasi 2020, nyuma yaho muri Nyakanga 2020 ahita arongora.

Mu mwaka wa 2019 mugenzi wabo witwa Nambajimana Donatien wahoze ari umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu na we yarushinze akimara kubivamo.

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mwiseneza Kuya 24-08-2020

Nyamara abasenga ni dusengere isi yacu aho abakozi bayo barimo kuyihunga aaahaaaa ntibyoroshye.