Gasabo: Yiturikirijeho ’Gerenade’ iramuhitana, abandi benshi bakomeretse

Nkuko bigaragara mu itangazo Polisi y’igihugu yageneye abanyamakuru, kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2020 mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu nzu bogosheramo "Salon de Coiffure" haturikiyemo igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade, umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima, abandi 11 barakomereka (babiri muri bo bakomereka bikomeye) mu gihe abandi 9 bakomeretse byoroheje.

Uwishwe n’iyi Gerenade ni uwitwa TUNEZERWE JEAN Paul w’imyaka 25 y’amavuko wari usanzwe wiyogoshesha aho kwa kimyozi witwa NIYIKIZA PACIFIC.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye RBA ko uyu Tunezerwe Jean Paul ari we wari ufite icyo gisasu ndetse atari mu mutwe w’iterabwoba nubwo bitaramenyekana aho yakuye iyi gerenade.

Yagize ati "Ni bya bindi umuntu ashobora gutoragura igikoresho nka kiriya gifite uburemere cyangwa akaba agifite akakitwaza ariko iperereza ry’aho yagitoraguye cyangwa yagikuye riracyakomeza n’inzego zirikora ziri kureba uko byagenze. Ikizava mu iperereza tuzakimenyesha abanyarwanda.

CP Kabera yabwiye Abanyarwanda ko gutoragura icyo ubonye utanazi atari byo cyane ko iyo ukibonye ugakeka ko ari icyuma cyangwa igisasu ukwiriye gutanga amakuru ku nzego z’umutekano zikaza kureba kitaragira ingaruka mbi ku bantu.

Ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda biravuga ko ubwo uyu musore yinjiranaga iyi Gerenade muri iyi Salon de Coiffure, abari bayirimo bagiye kumufata ngo atayibatera, igahita imuturikana.

Ni mu gihe umwe mu bari muri iyo nzu bogosheramo yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yamaze kufungura iyi Gerenade igatangira gucumba umwotsi, bamubwiye ngo nasohokane ‘icyo kintu’ ihita imuturikana agisohoka.


Andi makuru urayasanga muri iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo