Gasabo: Yihangiye umurimo none umushoramari n’ubuyobozi bashaka kumusubiza ku isuka-Video

Mu gihe muri iki gihe Guverinoma y’u Rwanda ishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo badategereje iya Leta, umusore witwa Rutazana Eric wihangiye umurimo mu butaka yasigiwe n’ababyeyi be avuga ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 arashinja ubuyobozi bufatanyije n’umushoramari gushaka kumusubiza ku isuka nyamara bwirengagije imyanzuro bwafashe ku kibazo cye.

Rutazana Eric yihangiye umurimo ashinga kompanyi yise ’Zinduka Ukore Dushake Ahazaza hu Rwanda, Zudarwa Ltd ifite isoko rikorera mu Mudugudu w’Agatare mu Kagali ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ryitwa Kinyinya Private Market, isoko avuga ko rimaze igihe rikora aho ngo ryatangiye gukora mu mwaka wa 2011.

Iri soko rihagarariwe n’uyu musore Rutazana Eric ariko akoranamo n’urundi rubyiruko, avuga ko ryashinzwe nyuma yo kubona ko asoje amashuri ye akabona atategereza akazi ka leta dore ko na leta y’u Rwanda ihora ibishishikariza urubyiruko.

Uretse kuba iri soko rimaze igihe, Rutazana Eric avuga ko babifitiye n’ibyangombwa byo mu buyobozi nka RDB, ibyo avuga ko bakoze kugira ngo bakore bafite icyerekezo gifatika bitewe n’aho igihugu kigana.

Avuga ko kandi iri soko ryashinzwe ngo nyuma yo kubona ko abanyarwanda bakenera aho bacururiza ibicuruzwa byabo kimwe no guhaha, akavuga ko byari no gufasha igihugu kugira andi maboko byose bigamije iterambere ry’abanyarwanda muri rusange.

Rutazana Eric avuga ko iri soko ryishimiwe n’abaturage cyane dore ko ngo ribegereye cyane ku buryo umuturage bitamusaba kugenda urugendo rurerure ajya gucuruza cyangwa guhaha kandi n’imikoranire hagati yabo ikaba ari ntamakemwa.

Ikibazo cyatumye uyu mushoramari ukiri muto aganira n’UMUBAVU, ni icy’umushoramari avuga ko yubatse irindi soko yise ’EDEN MARKET’ mu wundi Mudugudu, iryo avuga ko rifite abarikoreramo ndetse ngo n’ibibanza byaryo bimwe bikaba byaramaze kugurwa, uyu mushoramari ngo akaba ashaka ko isoko rya Company ya Rutazana Eric risenyerwa mu rye.

Rutazana Eric avuga ko EDEN MARKET yubakwa, yari igamije gufasha abazunguzayi batari bafite aho gukorera ariko ngo nyuma batungurwa no kumva bavuga ko bashaka ko n’abo mu isoko rya Zudarwa Ltd bajya gukorera muri iryo soko rya EDEN MARKET.

Uyu musore avuga ko atumva neza uburyo kompanyi ye yanditse muri RDB yasenyerwa ibikorwa byihishwe inyuma n’umushoramari ndetse n’ubuyobozi aho kumufasha nk’umushoramari ukiri muto.

UMUBAVU ubajije uyu musore niba hari ubuyobozi yagejejeho iki kibazo dore ko avuga ko hari n’abayobozi baje kubona ko kompanyi ye iri gutera imbere bagashaka gushinga koperative igamije kumusenya, yavuze ko yitabaje ubuyobozi butandukanye ndetse n’Umurenge wa Kinyinya ukagifataho imyanzuro.

Muri iyi myanzuro yafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya ku kibazo cya kompanyi Zudarwa Ltd, harimo uvuga ko nta muturage uzabuzwa gukorera aho ashaka ariko nyuma ngo ubuyobozi bukaba bwaragiye buwirengagiza bugashaka guhatira abaturage kujya gukorera muri EDEN MARKET y’umushoramari.

Nyuma yo kubona ko Umurenge wa Kinyinya uri kwirengagiza imyanzuro wafashe kuri iki kibazo, Rutazana Eric uhagarariye Company Zudarwa Ltd yiyambaje n’Akarere ka Gasabo, ubwo twasuraga uyu musore kuri uyu wa Kabiri akaba yari yiteze umwanzuro wako nyamara ku mugoroba abwirwa ko ngo Akarere kazawutanga ku wa Gatanu, ibyamutunguye kuko atazi impamvu byimuwe cyane ko inama y’abaturage byari byitezwe ko utangirwamo yari yateranye ikavuga ku bindi bisa nkaho bitari ku murongo w’ibivugwaho.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, NST1, igihugu kihaye intego yo guhanga imirimo miriyoni imwe n’igice (1 500 000) kuva mu 2017 kugera 2024, bamwe baravuga ko kwihangira imirimo bisaba ibitekerezo n’ubushake.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gukangurira Abanyarwanda gutinyuka kwihangira umurimo, na bo bakagira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu, kuko Igihugu cyari gitangiye kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Gusa kenshi uzumva abagerageza kwihangira imirimo bavuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kunanizwa na bamwe mu bayobozi nk’ibyo uyu mushoramari ukiri muto, Rutazana Eric ari guhura na byo nyamara yagafashijwe n’ubuyobozi dore ko akorana n’urundi rubyiruko na rwo bagamije kwiteza imbere badasize n’abaturage bakorana mu isoko rya komanyi yabo.

Ikiganiro kirambuye UMUBAVU wagiranye n’uyu musore wihangiye umurimo ariko akaba ari kugorwa n’ubuyobozi n’umushoramari bashaka kumusenyera ibikorwa uracyumva cyose uko cyakabaye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Uwizeyimana Lydia Kuya 18-11-2020

Nukuri ubuyobozi niburenganure uyu mwana ukiri Muto

Dioscar munyeshyaka Kuya 18-11-2020

Rwose ubuyobozi nibufashe uyumusore ukiri muto nawe azavemo umushorari wigihe.
Kuko nabo bashaka kumusenyera business niko batangiye.
Ntamwana uvuka ngo ahiye yuzura ingobyi