Gasabo: Umusore w’umunyerondo yarumye ise umubyara umunwa hafi kuwumukuraho

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 5 Ukuboza 2018 ahagana saa mbili z’igitondo mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagali ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo.

Uyu musore witwa Mutsindashyaka Ferdinand usanzwe unakora irondo ry’umwuga muri Rukiri ya 1, yafashe ise umubyara witwa Niyonteze Aphrodis amuruma umunwa hafi yo kuwuta hasi.

PNG - 802.6 kb
Uyu ni Niyonteze Aphrodis warumwe umunwa n’umuhungu we, aha yari avuye kwa muganga kuwudodesha
PNG - 929.4 kb
Uyu ni Ferdinand warumye ise umubyara umunwa hafi yo kuwukuraho


Uyu musore igitangaje ni umunyerondo w’umwuga ibintu biteye isoni n’icyimwaro kuko ushinzwe umutekano ahubwo ariwe uwuhungabanya.

Ise yatangarije Umubavu.com ko uwo muhungu we amuziza amafaranga abapangayi bamwishyura ku nzu bamukodeshereza.

Ise yagize ati "uyu mwana yarananiranye kugeza ubwo anduma umunwa ngo nimuhe amafaranga nishyuwe ku mazu yanjye nkaho yazinyubakiye".

Yakomeje avuga ko icyo asaba ubuyobozi ko bamumukiza bakajya kumugorora dore ko afite imyitwarire mibi.

Uyu musore Ferdinand si ubwa mbere kandi kuko no mu minsi ishize yafashe umugabo wo muri ako gace akamuteragura ibyuma mu muhogo nyuma bikarangira ahungiye mu Bugesera, naho agezeyeyo ntibyamuhiriye kuko yafashe undi muntu waho amuvuna amaguru agaruka iwabo aho yagororewe kuba umunyerondo mu Mudugudu uhana imbibi n’uwa Nyabisindu.

Wasigara wibaza niba kuba umunyerondo nta bunyangamugayo bisaba cyangwa bisaba kuba ruvumwa ku musozi cyangwa bisaba kuba umunyabigango.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Umubavu.com bavuze ko ahanini ashyigikirwa cyane na nyina umubyara aho yanze gisinya kuri raporo yakozwe n’abayobozi b’Umudugudu kugira ngo ashyikirizwe inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabisindu Bwana Kubwimana Epimene yatangarije Umubavu.com ko uyu musore amaze kwigira ikihebe ku buryo gukubita umuntu akamukomeretsa abibona nk’ibintu byoroshye cyane.

Yagize ati "uyu Ferdinand yateye umuntu ibyuma hafi yo gupfa, yavunnye umuntu ukuguru, urumva amaze kubigira akamenyero niyo mpamvu tumuhagurukiye".

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda (CPP) giteganya ko umuntu ukubise undi akamukomeretsa ariko ntibimuviremo urupfu cyangwa ubundi busembwa ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ariko itarenga.

Fabrice@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo