Gasabo: Umusaza aravugwaho kwica umwana w’imyaka 4 abanje kumusambanya

Umusaza witwa Mathias uri mu kigero k’imyaka 60 ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gukekwaho kwica umwana w’umukobwa w’imyaka ine abanje kumusambanya.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya.

Biravugwa ko uwo musaza yanafashe ku ngufu nyina w’uriya mwana, ndetse akamwigambaho yo ari we wamwiciye umwana.

Urubuga rwa Radio Flash FM ivugira mu Rwanda, rwanditse ko Abaturanyi b’umusaza watawe muri yombi babwiye umunyamakuru wabo ko bakeka ko uriya musaza yasambanyije n’abandi bana b’abakobwa batari bake.

Mu gihe inzego z’umutekano ziteguraga gukura umurambo w’umwana w’umukobwa mu gishanga cya Mbonwa, imbaga y’abaturage ba Kinyinya bari bashungereye, ikiniga ku minwa n’agahinda bigaragara ku maso ya benshi, bashegeshwe no kubona umurambo w’uwo mwana witwa Claire wari umaze iminsi itanu yarabuze.

Biravugwa ko Mathias yishe uwo mwana amaze kumusambanya, akanafata ku ngufu nyina igihe yari agiye kumubaza aho umwana we ari.

Beathe NYIRAMBARUSHIMANA yabwiye Flash FM ati “Kubera ko yashakishaga nk’umubyeyi wabuze umwana, abana bamubwiye ko (Claire) yabonanye n’uriya musaza, yazindutse kare ajya kwa wa musaza ati ‘ko abana bambwiye ko umwana mwari kumwe wambwira aho ari?’

Aramubwira ati ‘kugira ngo nkubwire aho umwana ari, urabanza umpe’.”

Mugenzi we na we ati “Bivugwa ko uriya mwana yishwe mu ma saa munani. Mama we yagiye kumumubaza [njye twarivuganiye] yaramubwiye ngo ‘ngwino hano ubanze umpe ku bintu, ndamukwereka namusize mu mufuka’.”

Abaturage bavuga ko uriya musaza ashobora kuba yarasambanyije abana batari bake, bakabishingira ku myitwarire yagaragazaga yo kwikundisha ku bana.

Murerehe Jackeline ati “Yazanaga abana benshi akabaha utwo tuntu, akavuga ngo aho gukunda abantu bakuru azajya akunda abana, tukibwira ko nyine ari impuhwe z’umuntu w’umubyeyi.”

Undi muturage ati “Yakundaga kwiyegereza utwana duto akirirwa ababwira ‘cherie wanjye’, abana baramutoye akazana imineke, utuntu twose akabashukisha akabaha.”

Mu yindi myitwarire y’uyu musaza ngo harimo n’imvugo ziteye ubwoba, abwira abantu ko azabica kandi ngo yari yaranakoze urutonde rw’abo agomba kwanduza Virus itera Sida.

Umwe mu baturanyi be ati “Urwo rupapuro rwariho Ilisiti y’abantu azica n’abantu azatera Sida, ni uko twabyumvise mbese.”

Abaturage bavuga ko ibyo Mathias akekwaho ari amahano, bamwe bagasaba ko ahamwe n’icyaha yafungirwa aho atazongera kugaragara.

Mathias ngo yari yatorokeye i Gasogi, afatwa n’umuturage amushyikiriza inzego z’umutekano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemereye Flash FM dukesha iyi nkuru ko uriya musaza ari mu maboko yarwo.


Uriya mwana yari amaze iminsi itanu yarabuze, umurambo we wabonywe mu gishanga cya Mbonwa (Photo: Flash FM)

Tuzaharanira guteza imbere itangazamakuru duharanira ko habaho ubwigenge n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, uko dukomeza kuniga ibitekerezo ngo ntibitambuke, ni ko tuniga ubukungu-Ijambo ry’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU (UMUBAVU TV ONLINE) ku Banyarwanda bose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo