Gasabo: Umukozi w’Umurenge akurikiranyweho kunyereza amabati

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, umukozi ushinzwe ubuzima n’isuku yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza amabati yagenewe abaturage basenyewe n’ibiza.

Uyu mukozi yatawe muri yombi, nyuma y’amakuru avuga ko hari umugore yahaye amabati aruta ayo yari akeneye, bityo bigakekwa ko yabikoze agamije kuzatwara ayo arengaho.

Uyu mugore ngo yahawe amabati 25, kandi yari akeneye arindwi yo gusanisha igikoni cye cyahitanwe n’inkubi y’umuyaga yahushye taliki 19 Kanama, 2019.

Uriya mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo.

Bivugwa ko hari andi mabati yagaragaye mu busitani bw’Umurenge wa Jali.

Kugeza ubu hategerejwe icyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Rugabirwa Deo abivugaho nkuko umuseke dukesha iyi nkuru babivuga.

Uvugwaho kunyereza ariya mabati ngo afungiye ku Biro bya RIB mu Murenge wa Gatsata.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo