Gasabo: Umugabo yapfuye yiyahuje umuti wica udukoko

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ugushyingo 2020, umugabo witwa Bizimana Etienne wo mu Mudugudu wa Ngaruyinka mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yapfuye yiyahuye nyuma yo kunywa umuti wica udukoko yakoreshaga mu buhinzi bwe, ibyatumye abaturanyi b’uyu muryango bagwa mu kantu ngo na cyane ko batajyaga bumva intonganya muri uru rugo.

Asobanura uko byagenze, Nyirangaruyinka Drothee babanaga nk’umugore n’umugabo banafitanye abana bane, yavuze ko ngo ejo ku wa Kabiri bazindutse bajyana ku kazi aho bakoraga ku kigo cy’ishuri cya Group Scolaire Kinyinya ahakwi kubakwa ibyumba by’amashuri, umudamu ari umuyede naho umugabo ari umufundi, nimugoroba bakarangije ngo baratahana nta kibazo kirimo.

Ati "Ejo twarabyutse tujya mu kazi nta kibazo, akazi karakorwa, nimugoroba turatahana nta kibazo cyari gihari, ntacyo twari dufitanye".

Bageze mu rugo ngo umugabo yagiye kuvoma ariko abwira umugore ko ngo bagurisha Telefoni bafite kugira ngo babe babonye ibyo gutunga abana mu gihe aho bakora batarahembwa.

Uyu mugabo ngo avuye kuvoma, yabwiye umugore we ko ngo atarara adasenze na cyane ko ngo yabikundaga nkuko abaturanyi babibwiye UMUBAVU, aho yavuye agasanga mu rugo bahishije bakarya banumva Ikinamico.

Ikinamico irangiye ngo uyu mubyeyi yagiye mu nzu gukangura umwana ngo na we arye, ageze mu nzu ngo umwana amusaba kumuha ibere, abanza kurimuha, hashize nk’iminota 10 umugabo ngo amubaza impamvu amusiga hanze.

Uyu mubyeyi ati "Hashize nk’iminota nk’icumi, nibwo umugabo yaje ahita ambwira ati ’unsiga hnze nka nde’ nanjye ndamubwira nti ’ariko nari ndi guha umwana ibere’, ntabwo nagusize hanze mbishaka".

Ashimangira ko ngo umugabo we bumvikanaga muri byose, ati "Twari abantu dufatanya muri byose, twumvikanaga mu buryo bwose bushoboka ntawavunishaga undi".

Amaze gusobanurira umugabo we ko yari mu nzu guha umwana ibere, uyu mugabo ngo yahise umubwira ko ngo yakabaye yamubwiye ko yari yagiye mu nzu kuryama bityo ntakomeze guhagarara hanze amutegereje ngo baryamire rimwe.

Uyu mubyeyi avuga ko yamusabye imbabazi amubwira ko yari mu nzu guha umwana ibere, maze uyu mugabo ngo iyi mvugo izamura umujinya agira ati "Aka ni agasuzuguro!".

Ngo yahise agira umujinya mwishi uyu mubyeyi avuga ko atamenya aho waturutse nyirizina, ati "Aka ni agasuzuguro reka nze nkwereke igica agasuzuguro!".

Aha nibwo ngo uyu mugabo ngo yahise afungirana uyu mugore we mu cyumba yarimo, na we ajya mu kindi ngo ni ko gufata imiti yica udukoko yarimo bivugwa ko yitwa Roketi na Dudu yakoreshwaga mu buhinzi arayiyahuza.

Hashize umwanya ngo uyu mubyeyi yumvise iyi miti itangiye kunuka, afata Turunevisi atangira kureba uburyo yafungura icyo cyumba dore ko ngo yari yanabujije abana barimo ko ngo nibafungura abica, bimubana iby’ubusa.

Gusa ngo nyuma uyu mugabo yaje gufungura ariko amubwira ko ngo ibyo yakoraga yamaze kubikora, ngo niba asenga asenge ngo kandi niba abaho arabaho cyangwa ngo apfe.

Uyu mubyeyi yahise atabaza abaturanyi no kuri Polisi bamujyana kwa muganga ariko bagezeyo muganga ababwira ko byarangiye yitabye Imana.

Umurambo we wahise ugarurwa mu rugo hategurwa imihango yo kumushyingura.

Kimwe n’abaturanyi b’uyu muryango, uyu mubyeyi avuga ko bari babanye neza bityo ngo ntiyamenya ikindi cyaba kibyihishe inyuma, ati "Nta makimbirane twari dufitanye mvuge ngo tubanye nabi, twari abantu tubayeho mu buzima bwo kwikundira gusenga".

Ku bari babihuje no kuba yari atarahembwa aho yakoraga kuri Group Scolaire Kinyinya ahari kubakwa ibyumba by’amashuri, uyu mubyeyi yavuze ko kenzene yo kugira ngo bahembwe yari itararangira bityo akavuga ko atari icyo cyatumye yiyahura.

Ati "Ntabwo ari icyongicyo cyatumye abikora rwose, ubukene bwo bwari buhari ariko kenzene yo kugira ngo duhembwe yari itaruzura".

Mu mvugo yuzuyemo ikiniga cyinshi, abaturanyi b’uyu muryango bagaragaje ko batunguwwe bikomeye no kumva ko Bizimana Etienne yiyahuye mu gihe n’abo baturanye mu gipangu kimwe bavuga ko ngo bari batarumva intonganya muri uru rugo bavuga ko rwikundiraga gusenga.

Umwe ati "Byadutunguye, njye ndumva nta bintu byinshi ngomba kuvuga, mu buzima busanzwe maze imyaka hano hafi itatu, sindumva hari utuka undi, sindumva hari utuka undi, sindumva hari ubabaza undi, mbese ndumva byanteye agahinda sinzi ukuntu nabivuga, ni satani wabateye rwose".

"Nta kintu kibi mbaziho, nabyukaga mu gitondo nkajya muri nibature na bo hano tugasenga tukagira dute...sinzi ukuntu nabivuga njye ndumva nta byinshi mfite".

Habiyambere Jean Marie Vianney, umuyobozi w’Umudugudu wa Ngaruyinka uyu muryango yari atuyemo na we yashimangiye ko uyu muryango wari ubanye neza, ati "Uyu muryango mu busanzwe usanzwe ubanye neza kuko nkurikije ibikorwa yenda bajyaga bahuriramo bijyanye n’ubuhinzi bwabo, bafatanyaga".

Icyakora yakomoje ku kuba ngo uyu mudamu yabahishuriye ko ngo uyu mugabo yigeze atekereza kwiyahura, ati "Ku makuru umugore yatubwiye ni uko umuryango we wamubwiye ko batarabana ashobora kuba yarigeze kugerageza kuba yakwiyahura".

Akomeza ati "Yigeze kubitekereza batarabana, ibyo rero bigaragaza yuko wenda ushobora gusanga ari ibyo yari afite mu mutwe we ariko atagaragazaga".

Mudugudu uyu yasabye abaturage ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we ndetse ahari ikibazo cyangwa imiryango ibanye nabi bikagaragazwa mbere bigashakirwa umuti bitaragera kure.


Nyirangaruyinka Drothee, umugore w’uyu mugabo wiyahuye yabwiye UMUBAVU ko yari abanye neza n’umugabo we

Byari amarira n’agahinda ku mudamu w’uyu mugabo wiyahuje umuti wica udukoko bakoreshaga mu buhinzi bwabo, uko byari byifashe urabyirebera muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo