Gasabo:Ubuyobozi bw’ishuri  burashinja  Umurenge  gushimuta  abana

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ishuri rya Batsinda Education for better future riherereye mu Mudugudu wa Batsinda ,Akagari ka Kagugu ,Umurenge wa Kinyinya ,Akarere ka Gasabo ,Umujyi wa Kigali buravuga ko bukomeje guhohoterwa n’Umurenge aho wabafungiye ishuri bakanajyana abana bahigaga ku bindi bigo ibyo bise (gushimuta abana) batarabateguje,ukuriye uburezi mu Karere akavuga ko iki kigo kidafite ubushobozi bwo kwakira abana bo mu mashuri abanza,nta barimu gifite,nta n’ibikoresho gifite birimo intebe ndetse n’ibyumba by’amashuri nta madirishya n’inzugi bifite.

Umuyobozi w’iri shuri ,Kwizera Denis Francois aganira na Umubavu Tv Online na Umubavu.com yavuze ko ubuyobozi bwaje gutwara abana batabimenyeshejwe ati" Kuwa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021 twatunguwe no kubona abanyerondo bafite inkoni n’itsinda ryoherejwe n’Akagari baza hutihuti bavana abana mu ishuri tutarabimenyeshejwe barabashorera babajyana ku bindi bigo ku buryo harimo n’abahahamutse".

Yakomeje avuga ko ataribwo bwa mbere birukanwe ahantu kuko hari n’ahandi baakoreraga barahabirukana bashyiramo abandi ,ati" Hari ikindi kigo twakuwemo byamaherere kiri muri Dusenyi tuza hano none naho baradukurikiranye kandi aho badukuye bashyizemo irindi shuri"

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri iri shuri inkeragutabara zangije ibitabo n’ibindi bikoresho byishuri ati’’igitangaje batwandikiye ibaruwa ku ya 12 Werurwe 2021 bayiduha ku ya 15 Werurwe 2021 baduha ibaruwa itanditseho izina ry’ikigo mpagarariye.’’

Uyu muyobozi w’ishuri yakomeje avuga ko iri shuri ubu,rifite ibyumba 7 abanyeshuri 65 ba Primaire naho inshuke ni 58 ati"iri shuri ryigeze ritsindisha neza tukiri aho twakoreraga mbere , kuko mu banyeshuri 18, 10 muribo baje imbere 1 aza kuri 5/5 grande distinction abandi 5 baza mu cyiciro cya kabiri,2 babona amanota y’icyiciro cya 3."

Yongeraho ati ’’Abanyerondo baraje badushimutira abana kuko babashoreje inkoni babahutaza none barwaye ihahamuka bareke abana bacu bige ,twagize igihombo kubera kuhuzagurikisha abana"

Uyu muyobozi na komite y’ababyeyi bashimangira ko iri shuri ryujuje ibyangombwa bati’’Abarimu turabafite, ntanabana biga bavanze ni ukubeshya nukuduharabika no kurushaho kudusenya no gushyigikira akarengane twakorewe n’Umurenge wadufungiye nyamara hari n’ibindi bigo byinshi biba muri Batsinda biri hanyuma yacu ku buryo tubibonamo akagambane gakomeye"

Uyoboye komite y’ababyeyi yavuze ko bagiye gukomeza gusaba ibyangombwa bibura nubwo ataricyo bazira kuko abadafite na kimwe hariya muri Batsinda ari benshi.

Bamwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri baganiriye na Umubavu Tv Online na Umubavu.com bavuze ko bafite agahinda kenshi k’abana babo bajyanywe ahandi bahutajwe .Ngo iki kibazo cyaje guhuruza inzeho zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Umurenge Umurenge,Akarere na REB aho zihutiye kuza kuganira n’ababyeyi.

Uhagarariye uburezi mu Karere ka Gasabo, Gatsinzi Johnson yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko iki kigo kidafite ubushobozi bwo kwakira abana bo mu mashuri abanza, nta barimu gifite,nta n’ibikoresho gifite birimo intebe ndetse n’ibyumba by’amashuri nta madirishya nta n’inzugi.

Ati:’’Ntabwo twakwihanganira ko abana b’u Rwanda biga banyagirwa naho bigira nta suku , biga bavanze imyaka yose, uwa mbere uvanze nuwa kabiri, abarimu bo ntabo ikindi iki kigo ntabyangombwa gifite’’.

Yakomeje avuga ko bafashe icyemezo cyo kwimura abana babajyana mu mashuri ya Leta aho biga batekanye kandi ko nta kiguzi bazaka ababyeyi.

Ati:’’Bitwaje uruhushya bafite rwo kwigisha abana bato( Irerero), batangiza amashuri abanza aho tubimenyeye twaje kubigenzura none twafashe icyemezo ko ibyo bakoze bitemewe abana twabimuriye mu mashuri baturanye, gusa kuko bageze igihe cyo gukora ibizami tubaye tuhabarekeye ngo bazose igihembwe, dusaba n’ababyeyi ko ubutaha batazabahagarura kuko ishuri ritemewe’’.

JPEG - 78.7 kb

Inzego zitandukanye zizi iki kibazo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Xxx Kuya 29-03-2021

Wowe wiyise primitive ndamumenyesha ko izo mvugo ngo abana nabi gihugu bene izo mvugo ziba ku munwa zitari mu mitima ndi mu bantu bazihaze nkanazirambirwa zisigaye zintera iseseme niba uri numuyobozi rwose ibyo binyoma mukoresha ngo abaturage nabi gihugu ubuse mwirirwa musenyera rubanda rugufi bakirirwana uburiri kumutwe bazerera nyamara bari bafite amazu yabo hirya no hino ayo marira banci habuze uyabahanagura none ngo abana nabi gihugu niba mudakunda ababyeyi nabo se abana nibo mwarinya gushimuta?!!nzaba mbarizwa

RUGANINTWARI Elie Kuya 29-03-2021

Ese ko umubyeyi ariwe ijyana umwana de mu ishuri ahisemo bitewe nubumenyi gihanga hamwe nubushobozi afite umurenge n’akagari ntibyaba ari ukwivanga no gushakira ibibazo aho bihari.Ahubwo umuntu wagize ibitekerezo nka buriya yagombye guhabwa ishimwe no gushyigikirwa aho kumurwanya.

Uwase Kuya 26-03-2021

Jyewe ndumva iri shuli barimo kurirenganya none barinze bajya kugira abanyeshuli bangana kuriya abayobozi bareba hehe ? Ahubwo ikigaragara nuko iri shuli barigiriyi ishyari kubera ko ritsindisha barashaka ko risenyuka

Karangwa Kuya 26-03-2021

Jyewe ndumva iri shuli barimo kurirenganya none barinze bajya kugira abanyeshuli bangana kuriya abayobozi bareba hehe ? Ahubwo ikigaragara nuko iri shuli barigiriyi ishyari kubera ko ritsindisha barashaka ko risenyuka

Karangwa Kuya 26-03-2021

Ntitukabeshye abanyarwanda rimwe narimwe kunyungu bwite ababyeyi bashimutiwe abana barabyivugiye cg abana bashimuswe baratangajwe ? Twese turakurikirana ikibazo cyabayeho nishuri ritubahirije ibisabwa kd Akarere Niko karangije ikibazo basaba ishuri gusozanya nikigihebwe byakemutse ubwo rero umurenge wa Kinyinya sinzi uko ujemo abanase wabashimuta ukabagira iki kd ushinzwe kubarengera ? Nakumiro Koko!!

Karangwa Kuya 26-03-2021

Ntitukabeshye abanyarwanda rimwe narimwe kunyungu bwite ababyeyi bashimutiwe abana barabyivugiye cg abana bashimuswe baratangajwe ? Twese turakurikirana ikibazo cyabayeho nishuri ritubahirije ibisabwa kd Akarere Niko karangije ikibazo basaba ishuri gusozanya nikigihebwe byakemutse ubwo rero umurenge wa Kinyinya sinzi uko ujemo abanase wabashimuta ukabagira iki kd ushinzwe kubarengera ? Nakumiro Koko!!

Primitive Kuya 26-03-2021

Wamuntuwe kuki usebanya?Umurenge washimuse abana gute?abana kwarabi Igihugu,ubuyobozo bukaba bwarasanze abana burwanda hadakwiye guhererwa ubumenyi ahatujuje ibisabwa,
Ahubwo wabonye barengeye inyungu zabana kuko wowe izawe byite uzibuze,utangiyekubeshyera ubuyobozo,Kinyinya ntibarenganya bagendera kumabwiriza,yashyizweho

Aaa Kuya 25-03-2021

Umva nawe narangiza ngo Irene ry uburezi nta nirizabaho muru Rwanda kubera akajagari kazanwa na leta