Gasabo-Kimironko: Umunyerondo yafashwe avuye kwiba Kibagabaga

Umwe mu bakora irondo mu mudugudu wa Kagara mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo witwa Uwitonze yafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 17, Nyakanga, 2020 avugwaho kwiba mu kagari ka Kibagabaga muri Kimironko kandi asanzwe akorera mu mudugudu wa Kagara muri Nyabisindu. Yagiyeyo yambaye imyenda y’akazi.

Amakuru avuga mu Cyumweru gishize kuwa Gatandatu taliki 11, Nyakanga, 2020 nabwo hari undi munyerondo nawe wo mu mudugudu wa Kagara witwa Kazungu waba warahunze nyuma yo kwaka umuturage, akayamuha kuri Mobile Money nyuma agahita amurega.

Kazungu yamaze kumenya ko ibye byamenyekanye ahita ahunga, ava mu Kagari yakoreragamo.

Hari amakuru dufite avuga ko Uwitonze yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha, Station ya Remera.

UMUSEKE wahamagaye Syldion Rwagasore ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kagara ariko telefoni ye ntiyayifata.

Twahamagaye kandi (Rtd) Captain Evariste Akumuntu ushinzwe inkeragutabara mu murenge wa Remera kugira ngo agire icyo atubwira kuri iriya myitwarire y’abanyerondo bo muri Kagara ariko ntiyashobora kwitaba telefoni ye igendanwa.

Hibazwa impamvu abanyerondo bahinduriwe aho bakoreraga…

Mu minsi myinshi ishize hatanzwe amabwiriza avuga ko abanyerondo bagomba guhindurirwa imidugugu bakoreragamo.

Bivugwa ko byakozwe mu rwego rwo kurinda ko bakomeza kumenyerana n’abaturage bo mu midugudu bakoreragamo kugira ngo batazanduzanya COVID-19.

N’ubwo iyi ngingo yumvikana, hari abaturage bavuga ko byatumye abanyerondo b’imico mibi bayijyana mu yindi midugudu batazwimo.

Umwe mu baturage wo mu mudugudu wa Kagara utashatse ko tumuvuga amazina yabwiye UMUSEKE ko ibyo guhinduranya imidugudu abanyerondo bakoreramo byatumye abanyerondo bagaragaraza imico idahwitse.

Ati: “ Ubusanzwe umunyerondo atorwa n’abatuye Umudugudu, bakamutora barangije kureba ko afite imyitwarire myiza, bakamwizera. Iyo yitwaye nabi baba bashobora kumukuraho. Iyo hagize undi munyerondo uzanwa avanywe ahandi biba bigoye ko abaturage bamenya imico ye cyangwa ngo bamwizere. Ashobora kuzana imico mibi yari yarahishe abo mu mudugudu yakoreragamo mbere.”

Avuga ko hari abajyanywe ahandi bakirara kuko badacungirwa hafi n’abaturage babatoye.

Asaba ko abanyerondo hakomeza gukorera akazi aho bazwi.

Uburyo abanyerondo batoranywa…

Source:umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
DEO Kuya 22-07-2020

Birababaje abashinzwe umutekano ko aribo bawica.