Gasabo: Ikamyo yabuze feri ihitana batatu abandi barindwi barakomereka

Ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ikamyo ivuye gutwara ibishingwe ku kimoteri cya Nduba, yaburiye feri ku Gisozi ahazwi nka APAPEC, igeze hepfo igonga imodoka, moto n’abantu abagera kuri batatu bahita bitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, yabwiye abanyamakuru ko iyo modoka igeze ahazwi nko mu gakiriro ka Gisozi ahazwi nko ku Umukindo Center yagonze moto esheshatu, imodoka enye abantu batatu bahita bahasiga ubuzima.

Ati “Batatu bahise bapfa abandi barindwi bajyanwa kwa muganga kugeza ubu nta yandi makuru araboneka”.

Akomeza avuga ko umushoferi w’iyo kamyo yahise aburirwa irengero ku buryo hari abavuga ko yatorotse cyangwa akishyikiriza polisi.

Musasangohi yihanganishije ababuze ababo n’abanyarwanda muri rusange, asaba abashoferi kujya basuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo hakumirwe impanuka nk’izi. Yanakanguriye abashoferi kwirinda umuvuduko.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo