Gasabo: Hafunzwe umusore ukekwaho gusambanya nyina umubyara

Umusore witwa Bakundukize Fils wo mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano avuga ko yasambanyije umubyeyi umubyara [Nyina].

Amakuru avuga ko Bakundukize ucyekwaho icyaha cyo gusambanya nyina umubyara bari basanzwe babana mu nzu ya bonyine mu Murenge wa Jali wo mu Mujyi wa Kigali.

Aya mahano bivugwa ko yabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ugushyingo 2020, gusa ngo ubwo byabaga uyu mukecuru yahise atabaza inzego z’umutekano ziraza zisanga koko uyu musore ashobora kuba amaze kumusambanya nk’uko yabivugaga.

Itangazo ryatanzwe na RIB, rivuga ko “Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kirehe yatanze amakuru ko uwitwa Bakundukize Fils w’imyaka 41 yasambanyije nyina umubyara witwa Muhutukazi Ancile w’imyaka 65.”

Rikomeza rivuga ko “Abashinzwe umutekano bahise bajyayo basanga koko umukecuru agitaka ababwira ibimubayeho n’umuhungu akiri aho, bakaba babanaga mu nzu bonyine.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko ukekwaho iki cyaha yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Gatsata ngo akurikiranwe mu gihe uwasambanyijwe we yoherejwe ku Bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje.

ABAFUNGWA IMINSI 30 Y’AGATEGANYO BAGAHERA MURI GEREZA IMYAKA BATARABURANA, NI UBUTABERA BUBONEYE? UMVA ICYO URUKIKO RW’IKIRENGA N’UBUSHINJACYAHA BABIVUZEHO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo