Gasabo: Abayede ku hari kubakwa ibyumba by’amashuri bariye karungu kubera kudahembwa

Abahereza b’abafundi bazwi ku izina ry’abayede bakora ahari kubakwa ibyumba by’amashuri umunani kuri Groupe Scolaire Kinyinya mu Mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ugushyingo 2020 umunyamakuru w’UMUBAVU yabasanze imbere y’iri shuri bakoze igisa nk’imyigaragambyo banze kongera gusubira mu kazi bavuga ko ngo bagiye kumara kenzeni (Quinzaine) ebyiri nta mafaranga bakoreye barabona.

Gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri iri mu turere twose tw’igihugu nyuma yuko itangijwe ku mugaragaro mu gihugu cyose ku wa 20 Kamena 2020 aho abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abaturage mu muganda udasanzwe.

Ni gahunda yitezweho kunoza ireme ry’uburezi hagabanywa ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya ku mashuri.

Muri Nyakanga ubwo humvikanaga aho abaturage bari gusabwa amafaranga yo kubaka aya mashuri, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yabujije inzego z’ibanze gusaba cyangwa gutegeka abaturage gutanga amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri, ivuga ko Leta ifite ingengo y’imari yagenewe kubaka ibyo byumba.

Kuba byaratangajwe ko Leta ifite ingengo y’imari yagenewe kubaka ibyo byumba, ni byo byatumye aba bayede barya karungu bavuga ko batumva impamvu barangiza kenzeni ya mbere ntibayihemberwa ngo ahubwo bakareregwa kugeza ubwo bageze no hafi ku musozo w’iya Kabiri nta kintu barabona kandi ngo imiryango yabo ibayeho nabi n’abana babo bamwe batari kubona uburyo basubira ku mashuri.

Ikindi cyatumye aba bayede uyu munsi bivumbura ari na cyo bahurizaho bose, ngo ni ukuba abafundi bahereza bo barahembwe amafaranga yabo ariko ngo ntibagire icyo babona nyamara ngo ari bo bavunika cyane, ibyo bo bavuga ko ari agasuzuguro gakabije.

Mu baganiriye n’UMUBAVU, umwe ati "Ikibazo dufite, twakoreye hano ku mashuri, kenzeni ya mbere yararangiye dufashe n’iya Kabiri tuzayifunga ejo none amafaranga ntabwo tuyabona kandi bamwe barahembwe".

Bavuga ko ngo batangiye aka kazi ku itariki ya 08 Ukwakira 2020 ari na bwo aya mashuri yatangiye kubakwa, ngo bakaba bafite impungenge ko kuba amashuri ageze ku gusakarwa kubera imirimo iri kwihutishwa bashobora kwamburwa.

Bamwe bavuga ko ngo baraye hanze nyuma yuko ba nyiri amazu babacumbikiye babasohoye aho ngo bari babijeje ko bidatinze bazaba babonye amafaranga bakabishyura nyamara bagakomeza kuringanwa.

Ati "Ubu twaraye hanze ba nyiri amazu badusohoye, turagira ngo mutubarize rero ari mpamvu ki twebwe tudahembwa".

Aba bayede ngo bamwe mu babakoresha bababwiye ko ngo amafaranga yabaye makeya bakaba bahembye abafundi, ibyo batumva neza bavuga ko ngo niba amafaranga atari ahari batari bakwiye gukoreshwa.

Ati "Twebwe baratubwiye ngo dutegereze message ngo amafaranga ngo ni makeya ariko saha izi mu kanya mvuyeyo njyewe hano banyizeye njyayo mvugana na ba nyiri kohereza ayo malisiti, arambwiye ngo amafaranga ngo agiye guhamagara Akarere ngo gashake uburyo ngo kayazana katayacisha kuri Konti ngo baduhembe mu ntoki ariko turabona ari ukutubeshya".

Abajijwe icyo ashingiraho avuga ko bari kubabeshya, ati "Twahereye ku wa Gatanu w’igitaha batubwira ngo ejo, ejo ejo tuzahembwa none kenzeni tuzayifunga ejo ya Kabiri nta mafaranga tubona kandi abandi barayabonye".

Dushimiyimana Emmanuel uyobora iyi Chantier yo kuri Groupe Scolaire Kinyinya yemereye UMUBAVU ko koko kenzeni ya mbere yarangiye mu Cyumweru gishize (ku wa Kane) bakanohereza lisiti bityo ngo ikibazo cyabaye hagati ya Banki na konti z’aba baturage.

Ati "Ni yo mpamvu amafaranga yabo yatinze kuza, n’abo bafundi bavuga ko bahembwe mbere yabo batangiye kubona amafaranga ku wa Mbere".

Gusa yijeje ko ngo bitarenze uyu munsi (kuri uyu wa Gatatu) aba baturage barara babonye amafaranga yabo, ati "Ikibazo cya bariya bayede turakizi...mu gitondo nibwo nabibasobanuriye, nanjye nabibwiye abayobozi bankuriye ndetse banambwiye ko uyu munsi bari bugikemure".

Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred yabwiye UMUBAVU ko ngo nyuma yo kumenya ko abafundi bahembwe mu gihe ngo ay’abayede yabayemo ikibazo muri Banki, ngo bafashe icyemezo cyo kuyagarura ku Murenge kugira ngo abaturage barengerwe bahembwe.

Ati "Twafashe undi murongo wundi udasanzwe mu nyungu z’abaturage kugira ngo babashe kubona amafaranga yabo bahembwe bitarenze uyu munsi".

Hirya no hino mu gihugu hari kubakwa ibyumba by’amashuri by’inyongera 22,505 ndetse n’ubwiherero 31,932 byagombaga kuba byarangiye kubakwa bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2020 ariko kugeza ubu hamwe harimo n’aha kuri Groupe Scolaire Kinyinya bigaragara ko iyi mirimo itararangira nubwo bigaragara ko iri gushyirwamo imbaraga nyinshi.

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo