Close MORE NEWS Gasabo:Abaturage mu mazi abira bazira guha amakuru Radio/TV1 UMUBAVU.com admin Kuya 29-08-2017 saa 04:34' whatsapp Facebook Abaturage batuye mu Kagari ka Mukuyu ,Umurenge wa Ndera ,Akarere ka Gasabo Mujyi wa Kigali bavuga ko baherutse gutanga amakuru mu itangazamakuru ku bibazo babona muri aka gace bibabangamiye none ngo kuri ubu bakaba bari gukorerwa itotezwa n’Umuyobozi w’Akagari n’uw’Umurenge. Aba baturage bavuga ko hari n’abafite impungenge kuko ngo bakorewe raporo ngo bakurikiranwe.Umwe muri aba baturage avuga ko TV one yaje muri aka gace gutara inkuru ku kibazo cy’umuyobozi w’Akagari ka Mukuyu wari warafungiranye ibiryo bigenewe abaturage akanga kubibaha. Akomeza avuga ko nyuma y’uko aba baturage bagaragaje iki kibazo ndetse n’inkuru igatangazwa ngo Akagari kakoze urutonde rw’abantu ndetse kanasaba Ubuyobozi bw’Umurenge kubakurikirana. Ati’’Ingaruka birimo kutugiraho rero ,urumva iyo umuyobozi yatanze raporo mu nzego zo hejuru zimurkuriye avuga ati nk’ubuyobozi twagiraga ngo mudufashe gukurikirana aba bantu ,urumva ikintu kijemo urutonde no gusaba gukurikirana abantu urumva ko wagira impungenge nawe ari wowe’’ Undi muturage avuga ko afite ikibazo cy’abamutera amabuye mu rugo iwe atazi icyo azira ngo bakaba bavuga ko ariwe wagiye guhamagaza intangazamakuru ndetse ko ari nawe warizanye . Ngo uyu muturage yitabaje ubuyobozi bw’Akagari ntibwagira icyo buvuga nyuma yitabaje Umurenge ,Gitifu amubwira ko TV one atariyo itanga akazi cyangwa ngo yirukane. Akomeza avuga ko yakomeje gusaba Umuyobozi w’Umurenge kuza akamurenganura undi akamusubiza amubaza niba ashaka ko aza akarara iwe kandi atari inshingano ze ati’’Mfite impungenge za lisiti yakozwe y’abantu ngo batanze amakuru,abo batanze amakuru simbazi sinzi n’igihe byakorewe ariko icyo nifuza njyewe ni ukurenganurwa kuko bantera amabuye ntazi icyo nzira’’ Uyu muturage ashimangira ko iyi lisiti yakozwe n’umuyobozi w’Akagari ka Mukuyu akayishyikiriza uw’Umurenge wa Ndera. Aba baturage bifuza ko bahabwa uburenganzira bwabo busesuye mu gihe bavugiye mu itangazamakuru ntihagire umuntu ubibasira. Umwe ati’’Nyakubahwa Perezida wacu yaravuze ati ,nubwo mugiye kumpa manda ikurikiyeho ndashaka ko muzamfasha ,ubu natwe rero ntabwo dushobora gupfukirana ibintu bibi tubona ,icyo gihe ntabwo twaba tumufasha’’ Aba baturage basaba ko bibaye ngombwa babahindurira uyu muyobozi kuko ngo kuva na mbere hose bayoborwaga neza bityo ngo kuba bari tabaje itangazamakuru ni uko ubuyobozi bwari bwanze gukemura ikibazo ahubwo bugashyiraho amananiza nk’uko bitangazwa na Radio/TVone dukesha iyi nkuru. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Iyamuremye François ushyirwa mu majwi ahakana ibivugwa n’abaturage ahubwo agashimangira ko abavuga ibyo ari ababa bashaka gukora ibyo bishakiye binyuranye n’amategeko. Ati’’Ibyo ntabwo twabimenya , iyo biza kuba bihari tuba twarabimenye kuko umuntu uvuga ko atoterwa yagombye kuvuga uburyo atotezwamo ‘’ Uyu muyobozi akomeza avuga ko abantu bakagombye kubanza kwisuzuma ubwabo bakamenya ikibazo bafite ndsetse bakikosora ati’’Niba hari ibyo bumva bifuza ko babitwara mu nzira zabo ntabwo bishoboka ahubwo bategereze bahabwe umurongo wo kugenderaho ,ntabwo umuntu akora icyo ashaka nubwo ati uburenganzira bw’umuntu’’ Bimwe mu byo aba baturage bashingiraho bavuga ko batishimiye Umuyobozi w’aka Kagari ngo ni ruswa igaragara mu myubakire n’ikimenyane mu itangwa rya Serivisi n’ibindi. Gabriel Habineza/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Gasabo:Abaturage mu mazi abira bazira guha amakuru Radio/TV1 UMUBAVU.com admin Kuya 29-08-2017 saa 04:34' whatsapp Facebook Abaturage batuye mu Kagari ka Mukuyu ,Umurenge wa Ndera ,Akarere ka Gasabo Mujyi wa Kigali bavuga ko baherutse gutanga amakuru mu itangazamakuru ku bibazo babona muri aka gace bibabangamiye none ngo kuri ubu bakaba bari gukorerwa itotezwa n’Umuyobozi w’Akagari n’uw’Umurenge. Aba baturage bavuga ko hari n’abafite impungenge kuko ngo bakorewe raporo ngo bakurikiranwe.Umwe muri aba baturage avuga ko TV one yaje muri aka gace gutara inkuru ku kibazo cy’umuyobozi w’Akagari ka Mukuyu wari warafungiranye ibiryo bigenewe abaturage akanga kubibaha. Akomeza avuga ko nyuma y’uko aba baturage bagaragaje iki kibazo ndetse n’inkuru igatangazwa ngo Akagari kakoze urutonde rw’abantu ndetse kanasaba Ubuyobozi bw’Umurenge kubakurikirana. Ati’’Ingaruka birimo kutugiraho rero ,urumva iyo umuyobozi yatanze raporo mu nzego zo hejuru zimurkuriye avuga ati nk’ubuyobozi twagiraga ngo mudufashe gukurikirana aba bantu ,urumva ikintu kijemo urutonde no gusaba gukurikirana abantu urumva ko wagira impungenge nawe ari wowe’’ Undi muturage avuga ko afite ikibazo cy’abamutera amabuye mu rugo iwe atazi icyo azira ngo bakaba bavuga ko ariwe wagiye guhamagaza intangazamakuru ndetse ko ari nawe warizanye . Ngo uyu muturage yitabaje ubuyobozi bw’Akagari ntibwagira icyo buvuga nyuma yitabaje Umurenge ,Gitifu amubwira ko TV one atariyo itanga akazi cyangwa ngo yirukane. Akomeza avuga ko yakomeje gusaba Umuyobozi w’Umurenge kuza akamurenganura undi akamusubiza amubaza niba ashaka ko aza akarara iwe kandi atari inshingano ze ati’’Mfite impungenge za lisiti yakozwe y’abantu ngo batanze amakuru,abo batanze amakuru simbazi sinzi n’igihe byakorewe ariko icyo nifuza njyewe ni ukurenganurwa kuko bantera amabuye ntazi icyo nzira’’ Uyu muturage ashimangira ko iyi lisiti yakozwe n’umuyobozi w’Akagari ka Mukuyu akayishyikiriza uw’Umurenge wa Ndera. Aba baturage bifuza ko bahabwa uburenganzira bwabo busesuye mu gihe bavugiye mu itangazamakuru ntihagire umuntu ubibasira. Umwe ati’’Nyakubahwa Perezida wacu yaravuze ati ,nubwo mugiye kumpa manda ikurikiyeho ndashaka ko muzamfasha ,ubu natwe rero ntabwo dushobora gupfukirana ibintu bibi tubona ,icyo gihe ntabwo twaba tumufasha’’ Aba baturage basaba ko bibaye ngombwa babahindurira uyu muyobozi kuko ngo kuva na mbere hose bayoborwaga neza bityo ngo kuba bari tabaje itangazamakuru ni uko ubuyobozi bwari bwanze gukemura ikibazo ahubwo bugashyiraho amananiza nk’uko bitangazwa na Radio/TVone dukesha iyi nkuru. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Iyamuremye François ushyirwa mu majwi ahakana ibivugwa n’abaturage ahubwo agashimangira ko abavuga ibyo ari ababa bashaka gukora ibyo bishakiye binyuranye n’amategeko. Ati’’Ibyo ntabwo twabimenya , iyo biza kuba bihari tuba twarabimenye kuko umuntu uvuga ko atoterwa yagombye kuvuga uburyo atotezwamo ‘’ Uyu muyobozi akomeza avuga ko abantu bakagombye kubanza kwisuzuma ubwabo bakamenya ikibazo bafite ndsetse bakikosora ati’’Niba hari ibyo bumva bifuza ko babitwara mu nzira zabo ntabwo bishoboka ahubwo bategereze bahabwe umurongo wo kugenderaho ,ntabwo umuntu akora icyo ashaka nubwo ati uburenganzira bw’umuntu’’ Bimwe mu byo aba baturage bashingiraho bavuga ko batishimiye Umuyobozi w’aka Kagari ngo ni ruswa igaragara mu myubakire n’ikimenyane mu itangwa rya Serivisi n’ibindi. Gabriel Habineza/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu