Gasabo: Abana babiri banyoye inzoga bata ubwenge bararwana

Ibi byabereye mu Murenge wa Remera mu Kagali ka Nyabisindu ejo ku Cyumweru taliki ya 18 Ugushyingo 2018 mu kabari kitwa Amahumbezi Bar gaherereye ku isoko rya Nyabisindu.

Umwana witwa Kevin n’uwitwa Claude banyoye inzoga z’amoko atandukanye za Liqueur harimo izo bita Nguvu, Club na Speranza kugeza ubwo bataye ubwenge.

Nyuma yo guta ubwenge bakinnye ikiryabarezi bakirya amafaranga bayoberwa uwakiriye batangira gushwana biba intandaro y’imirwano.

Bashyamiranye bigeza ubwo badukiriye abaje kubafasha babumvikanisha aba aribo bakubita banabatera amacupa.

Bakomeje barwana bamenagura amacupa yarimo inzoga abari aho bose bakizwa n’amaguru.

UMUBAVU twegereye uwari aho biba bakunze kwita Muhinde aduhamiriza ko koko abo bana barwanye.

Yagize ati"Aba bana bageze hano mu ma saa yine batangira kunywa inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur barasinda batangira gukina ikiryabarezi ari nacyo cyabaye intandaro y’imirwano yahabereye.

Nta wari gushobora gukiza iyo mirwano kuko uwahageraga wese yakubitwaga. Mu guhosha iyi mirwano hitabajwe imodoka y’abashinzwe irondo n’isuku na Patrol begera aho ibyo byabereye. Iyo modoka yarimo inzego z’umutekano Dasso.

Abo basore bategetswe kwishyura ibyangije hanyuma burizwa iyo modoka bajyanwa kuri Police ikorera i Remera.

Amakuru yageze ku UMUBAVU NYUMA ni uko bagejejwe mu nzira baratakamba hanyuma barihanangirizwa bararekurwa.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
sasa Kuya 23-11-2018

zino likeri.harya ngozikorerwa murwanda zirusha kanyanga ubukana ntanaho bihuriye nikiyobyabwenge gikaze leta iba yishakira amahoro ngoyaciye kanyanga nguvu nikise

-xxxx- Kuya 20-11-2018

Andika Igitekerezo Hanno