Gasabo: Abakora isuku ubuzima bwabo buri mu kaga

Abakozi basaga 10 bakora isuku mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Kacyiru baravuga ko bamaze amezi icyenda badahembwa.

Abagore n’abagabo, abakecuru n’abasaza bakora isuku mu Murenge wa Kacyiru, barataka inzara n’ubukene batewe n’uko badaheruka guhembwa, n’iyo babajije rwiyemezamirimo wabahaye akazi akavuga ko umurenge utaramuhemba.

Umwe muri aba bakozi yagize ati “Iyo tubajije rwiyemezamirimo atubwira ko nawe umurenge utaramwishyura, twabajije umurenge uratubwira ngo amafaranga ntaraboneka bagiye kuyadushakira turategereza turaheba, hashize nk’amezi atanu tubajije.’’

Undi ati “Ikibazo dufite nuko rwiyemezamirimo ataduhemba kandi amasezerano yari afitanye n’umurenge akaba yararangiye ku itariki 10 z’ukwezi gushize.’’

Undi ati “Ubu sinajya kwa muganga ngo bamvure nta mituweli mfite, ndera abuzukuru banjye barabwirirwa bakaburara, amadeni nayo yambanye menshi.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Shema Jonas, yemeza ko ikibazo cy’aba bakozi bakizi, akabasaba kutagira impungenge ngo kuko bazishyura rwiyemezamirimo ar’uko babanje kubishyura.

Ati “Rwiyemezamirimo yagiranye amasezerano n’ubuyobozi ntabwo ari rwiyemezamirimo wagiranye amasezerano n’undi muntu. Icyumweru nikirangira tuzicarana na rwiyemezamirimo turebe ibibazo yagize bituma adahemba abakozi, tubahembe hanyuma tugirane inyandiko y’uko tuzamwishyura tuvanyemo ayo tuzaba twahaye abaturage.’’

Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo batishyura abaturage si ubwa mbere kivuzwe mu itangazamakuru kuko gikunze kugaruka cyane mu bakozi bakora isuku mu bice bitandukanye mu Mirenge yo mu bice bitandukanye by’igihugu.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo