Gambia yareze Myanmar mu rukiko iyishinja gukora Jenoside

Igihugu cya Gambia cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye kirega Leta Myanmar gukorera Jenoside Abayisilamu bo mu bwoko bwa Banyamucye b’Aba-Rohingya.

Cyatanzwe mu Rukiko Mpuzamahanga rwa International Court of Justice (ICJ), ubusanzwe rukemura ibibazo by’amakimbirane hagati y’ibihugu.

Mu mwaka ushize, Umuryango w’Abibumbye (ONU) wasohoye icyegeranyo gishinja urugomo ubutegetsi bwa Myanmar. Icyo cyegeranyo kivuga ko abakuru b’igisirikare bakwiye kugezwa mu rukiko ku birego bya Jenoside.

Leta ya Myanmar yahakanye ko abasirikare bayo bakoze ibyaha nk’ibyo.

Aba Rohingya babarirwa mu bihumbi barishwe naho abarenga 700,000 bahungira mu gihugu gituranyi cya Bangladesh mu gikorwa cya gisirikare cyo muri icyo gihugu kiganjemo abo mu idini rya Buddhist, mu mwaka wa 2017.

Ubutumwa bwigenga bwa ONU bwo gutahura ibyabaye muri Myanmar mu kwezi kwa munani mu 2018 bwavuze ko uburyo bwa gisirikare bwakoreshejwe butandukanye cyane n’impungenge z’ukuri z’umutekano.

Ubwo butumwa bwa ONU bwongeyeho ko icyenerwa ry’igisirikare nta na rimwe ryasobanura kwica utarobanura, gufata abagore ku ngufu by’ikivunge, kwibasira abana no gutwika ibyaro uko byakabaye.


Aba Rohingya ni bamwe mu bwoko bwa banyamucye bo muri Myanmar

Myanmar yamaganye ibikubiye muri icyo cyegeranyo. Yakomeje kuvuga ko ibikorwa byayo byari bigambiriye intagondwa zatezaga impungenge ku mutekano.

Mu mwaka ushize, abashinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, ubusanzwe rwagakoze iperereza ku birego by’ibyaha by’intambara, bitandukanye n’urukiko rwa ICJ, rwatangije iperereza ry’ibanze ku bivugwa ko ari ibyaha Myanmar yakoreye aba Rohingya.

Ariko kubera ko Myanmar atari umunyamuryango wa ICC biteza ikibazo muri iyo Dosiye kandi nta kirego ICC yaribwatange kuri iyo ngingo.

Kuki Gambia yareze?

Gambia yatanze ikirego mu rukiko rwa ICJ, rimwe na rimwe ruvugwa ko ari urukiko rw’isi i La Haye (the Hague) ku munsi w’ejo ku wa Mbere.

Iki gihugu, kiganjemo abo mu idini rya Kisilamu, kinashyigikiwe n’umuryango w’ubufatanye bwa kisilamu (OIC) ugizwe n’ibihugu binyamuryango 57, ndetse n’itsinda ry’abunganizi mu mategeko bo ku rwego mpuzamahanga.

Gambia na Myanmar bashyize umukono ku masezerano ajyanye na Jenoside yo mu mwaka wa 1948, aha inshingano ibyo bihugu zo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.

Muri icyo kirego cyayo, Gambia yasabye urwo rukiko gushyira mu bikorwa ubusabe bwo gutuma Myanmar aka kanya ihagarika ibyaha ndengakamere na Jenoside ikorera abaturage bayo bwite.

Abubacarr M Tambadou, umucamanza mukuru akaba na Minisitiri w’Ubutabera wa Gambia, ni we uyoboye icyo kirego.

Mu gihe cyashize, Bwana Tambadou yakoreye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) akora iperereza ku byaha bya Jenoside yo mu Rwanda yo mu mwaka wa 1994 nkuko BBC ibivuga.

Mu kwezi gushize yabwiye itangazamakuru ko yatewe akanyabugabo ko kugira icyo akoze nyuma yo kumva inkuru z’ubwicanyi bwa kinyamaswa, gufatwa ku ngufu kw’abagore n’iyicarubozo yabwiwe n’abarokotse ubwo yasuraga inkambi y’aba Rohingya muri Bangladesh.


Ikirego cya Gambia kirangajwe imbere na Abubacarr M Tambadou, Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo