GASOPO:Umuturage ufatiwe  muri Ngungwe afatwa nk’umwanzi w’Igihugu

Nyuma y’uko ku ya 23 Kanama 2021 hafashwe abagabo babiri bashimuse inyamaswa ebyiri muri Pariki ya Nyungwe z’Ifumberi bakanazica, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwakoranye inama n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku Mudugudu kugeza ku Murenge wa Kitabi aho umuyobozi w’Inkeragutabara muri kariya Karere, Major John Agaba yavuze ko muri Nyungwe hagendwamo n’Abasirikare gusa bacunga umutekano.

Iyi nama yabaye nyuma y’umunsi umwe hafashwe bariya baturage bishe Ifumberi aho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021 Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert ari hamwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Nyamagabe, Major John Agaba bakoranye inama n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yasabye aba bayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku bo mu Murenge wa Kitabi, gukora ubukangurambaga abaturage bakumva ibibi byo kugira ibikorwa bakorera muri Parike ya Nyungwe.

Kabayiza Lambert yagarutse kuri kiriya gikorwa cyo gushimuta ziriya nyamaswa ebyiri, aboneraho gushimira abaturage bihutiye kagaragaza bariya baturage bazishimuse.

Ati “Icyo tubasaba ni uguhamya ko hari abaturage b’Imboni za Nyungwe mu kuyikunda no kuyirinda nk’uko intero ibivuga, twongere twibukiranye ko gushimuta inyamaswa ari icyaha abantu babireke kandi babicikeho.”

Yibukije ko mu rwego rwo gufasha abaturiye Parike ya Nyungwe gukora ibikorwa bibateza imbere hari imishinga itandukanye bagiye bazanirwa kandi ikazakomeza no kwiyongera.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Nyamagabe, Major John Agaba yabwiye aba bayobozi ko muri Parike ya Nyungwe hagomba kujyamo gusa abasirikare barinze umutekano, ababwira ko umuturage ufatiwemo afatwa nk’umwanzi.

Yabibukije ko nta kibazo cy’umutekano muke igihugu gifite ariko abasaba gukomeza kwicungira umutekano.

Yagize ati “Icyo Ubuyobozi bubashakaho ni umutekano, imibereho myiza n’ubuzima bwiza kugira ngo abana banyu babashe gukura neza. Ni amahirwe mufite kuba muturiye iri shyamba.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo