GAERG mu ngamba nshya ku buzima bwo mu mutwe cyane ku rubyiruko

Mu masaha ya nimugoroba ku wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2020 mu nyubako ya SALACE MINISTRIES iherereye ku Kacyiru habereye ikiganiro cyateguwe na GAERG ibinyujije mu kigo cyayo kitwa AHEZA HEALING AND CAREER CENTER muri Program yabo yitwa HEALING RESILENCE mu gikorwa cyabo bise POST GENOCIDE MENTAL HEALTH awareness Campaign.

GAERG yashinzwe n’abanyeshuri barangije Kaminuza mu Rwanda mu mwaka wa 2003. Ni ikiganiro GAERG yateguye yifashishije abatumirwa bo muri RBC nk’impuguke zifite ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe muri iki kigo cya RBC.

Umusangiza w’amagambo akaba asanzwe ari umukozi muri GAERG UMURISA Aime Josiane yafatanyije gusobanura byimbitse ku buzima bwo mu mutwe n’impuguke Patrick RWAGATARE uyobora ikigo cya ISANGE REHABILITATION CENTER ndetse na Nancy MISAGO umuyobozi w’agashami ku rwego rw’ibanze (Health Mental) muri RBC.


Ibumoso: Patric RWAGATARE, umuyobozi wa ISANGE, Iburyo: Nancy MISAGO

Mu zindi mpuguke zitabiriye iki ikiganiro ni Profeseri SEZIBERA Vincent umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe (Center for Mental Health) muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse na Uwamahoro Clemence utanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Karayesi Ndera ,….

Ni ikiganiro kigaga ku buzima bwo mu mutwe kandi kikanasuzumira hamwe bimwe mu bibazo bishobora gutera uburwayi bwo mu mutwe. Tariki 10 Ukwakira ni umunsi mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe. Insanganyamatsiko y’umwaka ushize wa 2019 Yagiraga iti”Twite ku buzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko”.Naho iy’uyu umwaka wa 2020 Ntirajya ahagaragara.

Izi mpuguke zagiye zigaruka ku kibazo cyo kwiyahura cyamaze gufata intera ndende giterwa n’agahinda gakabije gaterwa no kwigunga ndetse no kwiheba.

Uyu muyobozi w’ikigo cya ISANGE REHABILITATION CENTER, Patrick RWAGATARE
yakomeje kugaragaza ko hakiri ikibazo cyo gushyira mu kato abantu baheranwe n’agahinda gakabije ndetse n’ihungabana no kudafata umwana nk’uwawe.

Yakomeje asobanura bimwe mu bimenyetso bikunda kugaragara ku bana n’urubyiruko bafite ikibazo cyo mu mutwe nk’agahinda kenshi,Kugira umushiha, gutsindwa mu ishuri,kwigunga,gushaka kwiyahura, kwiheba, kurizwa n’ubusa, gukoresha ibiyobyabwenge, kugira uburakari bwa hato na hato no kugira indwara za hato na hato.

RWAGATARE Patrick “ ntidukwiye kureberera abana bafite ibibazo ngo tubahiteho
twikomereze, utabanje kumenya isooko y’icyamuteye kwiyahura,turabinginze
nk’ababyeyi,abarezi n’abandi mugire umutima wa kimuntu. Hari igihe ubona umwana cyangwa n’umuntu mukuru ashaka kwiyahura ukarekera,ukamukekera ibiyobyabwenge cyangwa kunanirana,imbaraga zo kumukubita wakazikoresheje umujyana kuri kimwe mu bigo ndera buzima bimwegereye bagacukumbura impamvu yabimuteye”.

RBC ifatanyije n’umuryango GAERG barasaba ubufasha ku babyeyi, imiryango, abarezi, inzego z’ibanze, na bandi bantu bafite uruhare mu gufasha abana n’urubyiruko ko bitaye ku bana n’urubyiruko bakabaha umwanya wo kuganira nabo akabatega amatwi no Kwihutira kumugeza kwa muganga mu gihe hari uwagaragaweho bya bimenyetso by’ikibazo cyo mu mutwe,...

Mu mwanya w’ibibazo n’ibitekerezo izi mpuguke zabajijwe niba hari ubukangurambaga buteganwa hirya no hino mu igihugu nkuko buri mu mpera z’Ukwezi haba hari gahunda ya Leta y’Umuganda, kubw’ikibazo gihangayikishije abatari bake cyane cy’agahinda gakabije (Depression) hanagaragazwa ko hakiri ikibazo cyo kutagirira ikizere uwigeze guhura n’ikibazo nk’icyo cyo mu mutwe.

Izi mpuguke zakomeje gutunga agatoki bimwe mu bitangazamakuru bikoresha amagambo asesereza no gushyira ku karubanda amafoto y’abapfuye biyahuye ashobora kongerera ingufu ku bari bafite gahunda yo kwiyahura iterwa n’ikibazo cyo mu mutwe nkuko byagarutsweho na GATARI Egide Umuyobozi mukuru wa GAERG yagize ati “Ntago byoroshye, ni gute abakadufashije kurwanya ikintu ari bo bacyongera?".

Gufata amashusho agashyirwa ku karubanda n’amagambo atari meza, munnyega uwiyahuye hejuru y’inyungu zanyu aba ari u kwangiza umuryango nyarwanda cyane cyane urubyiruko nka u Rwanda rwejo,nubwo Atari ibitangazamakuru byose aricyo gihe cyo kwikosora ku ababikora”.

Akarere ka Gasabo ni ko kaza ku isonga mu gihugu ku bantu bakunda kwiyahura.
Bimwe mu bibazo bishobora gutuma ubuzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko
buhungabana harimo: -Ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ihohoterwa rikorerwa abana, amakimbirane n’ibibazo bibera mu ngo, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse n’imitere y’imisemburo yo mu mutwe nkuko byatangajwe na Prof. SEZIBERA Vincent Umuyobozi mukuru muri Kaminuza y’igihugu mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe (Centel for Mental Health). Yongeye ho ko ubuzima bwo mu mutwe ari bwo musingi w’ubuzima.

Prof. Sezibera Vincent yagize ati “Ihohoterwa rikorerwa abana riracyari ku gipimo cyo
hejuru, babyeyi mudufashe kuba intangarugero imbere y’abana banyu kandi mumenye ko ubuzima bwo mu mutwe ari isoko y’ubuzima”.


Prof. Sezibera Vincent, Umuyobozi mukuru wa Center For Mental Health (CMH) muri Kaminuza y’u Rwanda

Imibare igaragaza ko abantu batagana ku bigo nderabuzima ku bantu bafite agahinda gakabije ari 4 ku ijana.

Iki kiganiro nyunguranabitekerezo cyasojwe GAERG ishimira abitabiriye iki kiganiro harimo n’abanyamakuru banatangaza ko amarembo yuguruye ku bifuza gufatanya na bo ku bukangurambaga ku buzima bwo mutwe.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Kizito Mihigo yari yarabwiye Ingabire Victoire imigambi ye, yatubwiye ikimuri ku mutima muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo