Close MORE NEWS France: Abanyeshuri bafunzwe nyuma ya Mwalimu waciwe umutwe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 20-10-2020 saa 07:14' whatsapp Facebook Abanyeshuri bane ubu na bo bari mu bantu 15 bafunzwe nyuma y’uko umwalimu witwa Samuel Paty yishwe aciwe umutwe, kubera ko yeretse abanyeshuri be ibishushanyo bitavugwaho rumwe by’Intumwa Muhammad. Abandi bafunze barimo abantu bane bo mu muryango w’uwamwishe, umubyeyi wo kuri iri shuri n’umuntu uzwiho ubuhezanguni muri Islam. Ku wa mbere, polisi yagabye ibitero byo gusaka bigera kuri 40 ku ngo bikekwa ko ari iz’abahezanguni, ibindi bitero nabyo birateganyijwe. Uburyo uyu mwalimu yishwe byaciye umugongo u Bufaransa. Abantu ibihumbi bibarirwa muri mirongo bagiye mu myigaragambyo ahanyuranye mu gihugu mu guha icyubahiro Bwana Samuel no guharanira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Umuhango wo gusezeraho Bwana Samuel, wari ufite imyaka 47, uteganyijwe ku wa gatatu kuri Kaminuza ya Sorbonne i Paris. Samuel Paty, umwalimu benshi bakundaga, yari yabanje guterwa ubwoba kubera kwerekana ibyo bishushanyo Ku wa Gatanu umusore byavuzwe ko afite imyaka 18 witwa Abdoulakh A yarashwe n’abapolisi arapfa nyuma yo kwicira Bwana Samuel hafi y’ishuri rye i Conflans-Sainte-Honorine mu nkengero za Paris. Ni ayahe makuru mashya y’iperereza? Abanyeshuri bane bashobora kuba bareretse Abdoulakh Bwana Samuel uwo ari we akabishyura, ubu barafunze nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP. Ibi bitumye abantu bose hamwe 15 ari bo bafunze nyuma y’iyicwa rw’uyu mwalimu. Sekuru w’umwicanyi, ababyeyi be bombi na murumuna we w’imyaka 17 nabo bahise bafatwa barafungwa bimaze kuba. Se w’umunyeshuri bivugwa ko yatangije inkubiri kuri internet yo kurwanya Bwana Samuel, hamwe n’umuvugabutumwa itangazamakuru mu Bufaransa ryita umuhezanguni, bari mu bantu bafunzwe ku wa gatandatu. Imbere y’ishuri, abantu benshi bahazanye indabo mu guha icyubahiro no kwibuka Samuel Paty Ibitero bya polisi ku wa Mbere byari byibasiye cyane abitwa abahezanguni ba Islam nubwo bwose bataba bafite aho bahuriye n’urupfu rwa Samuel. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye AFP ko polisi igomba kubaza abantu bagera kuri 80 batangaje ubutumwa kuri internet bashyigikira buriya bwicanyi. Leta y’Ubufaransa kandi ubu ngo iri kugenza imiryango 51 ya Kisilamu. Ivuga ko nihagira uwo basanga ubiba urwango uzahita ufungwa. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko umuryango witwa Collective Contre l’Islamophobie en France (CCIF) ari "umwanzi w’igihugu". Uwo muryango, uvuga ko ukurikirana ibikorwa byibasira idini ya Islam mu Bufaransa, ushinja minisitiri kuwusebya nyuma y’uko avuze ko ufite aho uhuriye n’ubwicanyi bwo ku wa gatanu. Nyuma ya buriya bwicanyi CCIF yasohoye itangazo ivuga ko "itewe agahinda n’ibyabaye" kandi "yifatanyije mu kababaro n’umuryango w’umwalimu". Kuki Samuel Paty yari yibasiwe? Jean-François Ricard, umushinjacyaha ku byaha by’iterabwoba, avuga ko Bwana Samuel yibasiwe kuva yakwereka abanyeshuri be ibishushanyo by’Intumwa Muhammad mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi, ubwo yigishaga isomo ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Nk’uko yari yaranabikoze mbere mu masomo nk’iri, Bwana Samuel wigishaga amateka n’ubumenyi bw’isi, yasabye abanyeshuri b’Abisilamu kuva mu ishuri mu gihe bakumva bibabangamiye. Gushushanya Intumwa Muhammad bishobora kuba igitutsi ku Basilamu kuko imigenzo y’ukwemera kwabo ibuza amashusho ya Muhammad na Allah (Imana). Iki kibazo gisanzwe gikomeye cyane mu Bufaransa kubera ibishushanyo (cartoons) bya Muhammad byatangajwe n’ikinyamakuru gitebya Charlie Hebdo. N’ubu urubanza rurakomeje ku baregwa kwica abantu 12 mu 2015 aho iki kinyamakuru gikorera. Bwana Samuel nawe yatangiye guterwa ubwoba ko azagirirwa nabi amaze kwereka abanyeshuri be amashusho y’Intumwa Muhammad. Ku wa Gatanu byagenze bite? Abdoulakh A bivugwa ko ari umusore w’imyaka 18 wo muri Chechenia wavukiye i Moscow ubusanzwe wabaga mu gace ka Normandie muri 100Km uvuye aho yiciye Samuel. Nta kintu kizwi gisanzwe kimuhuza na Samuel cyangwa ishuri yakoragaho. Bwana Ricard avuga ko Bwana Abdoulakh yagiye kuri ririya shuri ku wa gatanu nimugoroba agasaba abanyeshuri kumwereka uwo mwalimu. Abdoulakh yakurikiye Samuel arimo agenda n’amaguru agana iwe. Maze aramufata amutera icyuma, mbere yo kumuca umutwe. Abari hafi babibonye bavuga ko bumvise uyu Abdoulakh atera hejuru ati "Allah Akbar" cyangwa se "Imana niyo nkuru". Polisi ihageze yarasanye nawe kuko yari afite imbunda yo mu bwoko bwa ’fusil’. Abapolisi bamurashe amasasu icyenda. Aha bahasanze icyuma cy’uburebure bwa 30cm. Abategetsi bavuga ko mu gihe cyashize uyu musore yari yarigeze kuregwa ibyaha byoroheje mu nkiko. Mushiki wa Ben Rutabana agize icyo amuvugaho hamwe na Adeline Rwigara ndetse na Diane Rwigara: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Covid-19 yatumye yihisha amezi 3 ku kibuga cy’indege amakuru Uretse Kigali: Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n’ay’incuke yafunguye imyidagaduro Nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe Cameroon irashinjwa amarozi amakuru Umwe mu banenga Putin yafunzwe akigera i Moscow NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
France: Abanyeshuri bafunzwe nyuma ya Mwalimu waciwe umutwe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 20-10-2020 saa 07:14' whatsapp Facebook Abanyeshuri bane ubu na bo bari mu bantu 15 bafunzwe nyuma y’uko umwalimu witwa Samuel Paty yishwe aciwe umutwe, kubera ko yeretse abanyeshuri be ibishushanyo bitavugwaho rumwe by’Intumwa Muhammad. Abandi bafunze barimo abantu bane bo mu muryango w’uwamwishe, umubyeyi wo kuri iri shuri n’umuntu uzwiho ubuhezanguni muri Islam. Ku wa mbere, polisi yagabye ibitero byo gusaka bigera kuri 40 ku ngo bikekwa ko ari iz’abahezanguni, ibindi bitero nabyo birateganyijwe. Uburyo uyu mwalimu yishwe byaciye umugongo u Bufaransa. Abantu ibihumbi bibarirwa muri mirongo bagiye mu myigaragambyo ahanyuranye mu gihugu mu guha icyubahiro Bwana Samuel no guharanira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Umuhango wo gusezeraho Bwana Samuel, wari ufite imyaka 47, uteganyijwe ku wa gatatu kuri Kaminuza ya Sorbonne i Paris. Samuel Paty, umwalimu benshi bakundaga, yari yabanje guterwa ubwoba kubera kwerekana ibyo bishushanyo Ku wa Gatanu umusore byavuzwe ko afite imyaka 18 witwa Abdoulakh A yarashwe n’abapolisi arapfa nyuma yo kwicira Bwana Samuel hafi y’ishuri rye i Conflans-Sainte-Honorine mu nkengero za Paris. Ni ayahe makuru mashya y’iperereza? Abanyeshuri bane bashobora kuba bareretse Abdoulakh Bwana Samuel uwo ari we akabishyura, ubu barafunze nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP. Ibi bitumye abantu bose hamwe 15 ari bo bafunze nyuma y’iyicwa rw’uyu mwalimu. Sekuru w’umwicanyi, ababyeyi be bombi na murumuna we w’imyaka 17 nabo bahise bafatwa barafungwa bimaze kuba. Se w’umunyeshuri bivugwa ko yatangije inkubiri kuri internet yo kurwanya Bwana Samuel, hamwe n’umuvugabutumwa itangazamakuru mu Bufaransa ryita umuhezanguni, bari mu bantu bafunzwe ku wa gatandatu. Imbere y’ishuri, abantu benshi bahazanye indabo mu guha icyubahiro no kwibuka Samuel Paty Ibitero bya polisi ku wa Mbere byari byibasiye cyane abitwa abahezanguni ba Islam nubwo bwose bataba bafite aho bahuriye n’urupfu rwa Samuel. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye AFP ko polisi igomba kubaza abantu bagera kuri 80 batangaje ubutumwa kuri internet bashyigikira buriya bwicanyi. Leta y’Ubufaransa kandi ubu ngo iri kugenza imiryango 51 ya Kisilamu. Ivuga ko nihagira uwo basanga ubiba urwango uzahita ufungwa. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko umuryango witwa Collective Contre l’Islamophobie en France (CCIF) ari "umwanzi w’igihugu". Uwo muryango, uvuga ko ukurikirana ibikorwa byibasira idini ya Islam mu Bufaransa, ushinja minisitiri kuwusebya nyuma y’uko avuze ko ufite aho uhuriye n’ubwicanyi bwo ku wa gatanu. Nyuma ya buriya bwicanyi CCIF yasohoye itangazo ivuga ko "itewe agahinda n’ibyabaye" kandi "yifatanyije mu kababaro n’umuryango w’umwalimu". Kuki Samuel Paty yari yibasiwe? Jean-François Ricard, umushinjacyaha ku byaha by’iterabwoba, avuga ko Bwana Samuel yibasiwe kuva yakwereka abanyeshuri be ibishushanyo by’Intumwa Muhammad mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi, ubwo yigishaga isomo ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Nk’uko yari yaranabikoze mbere mu masomo nk’iri, Bwana Samuel wigishaga amateka n’ubumenyi bw’isi, yasabye abanyeshuri b’Abisilamu kuva mu ishuri mu gihe bakumva bibabangamiye. Gushushanya Intumwa Muhammad bishobora kuba igitutsi ku Basilamu kuko imigenzo y’ukwemera kwabo ibuza amashusho ya Muhammad na Allah (Imana). Iki kibazo gisanzwe gikomeye cyane mu Bufaransa kubera ibishushanyo (cartoons) bya Muhammad byatangajwe n’ikinyamakuru gitebya Charlie Hebdo. N’ubu urubanza rurakomeje ku baregwa kwica abantu 12 mu 2015 aho iki kinyamakuru gikorera. Bwana Samuel nawe yatangiye guterwa ubwoba ko azagirirwa nabi amaze kwereka abanyeshuri be amashusho y’Intumwa Muhammad. Ku wa Gatanu byagenze bite? Abdoulakh A bivugwa ko ari umusore w’imyaka 18 wo muri Chechenia wavukiye i Moscow ubusanzwe wabaga mu gace ka Normandie muri 100Km uvuye aho yiciye Samuel. Nta kintu kizwi gisanzwe kimuhuza na Samuel cyangwa ishuri yakoragaho. Bwana Ricard avuga ko Bwana Abdoulakh yagiye kuri ririya shuri ku wa gatanu nimugoroba agasaba abanyeshuri kumwereka uwo mwalimu. Abdoulakh yakurikiye Samuel arimo agenda n’amaguru agana iwe. Maze aramufata amutera icyuma, mbere yo kumuca umutwe. Abari hafi babibonye bavuga ko bumvise uyu Abdoulakh atera hejuru ati "Allah Akbar" cyangwa se "Imana niyo nkuru". Polisi ihageze yarasanye nawe kuko yari afite imbunda yo mu bwoko bwa ’fusil’. Abapolisi bamurashe amasasu icyenda. Aha bahasanze icyuma cy’uburebure bwa 30cm. Abategetsi bavuga ko mu gihe cyashize uyu musore yari yarigeze kuregwa ibyaha byoroheje mu nkiko. Mushiki wa Ben Rutabana agize icyo amuvugaho hamwe na Adeline Rwigara ndetse na Diane Rwigara: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Covid-19 yatumye yihisha amezi 3 ku kibuga cy’indege amakuru Uretse Kigali: Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n’ay’incuke yafunguye imyidagaduro Nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe Cameroon irashinjwa amarozi amakuru Umwe mu banenga Putin yafunzwe akigera i Moscow NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika