FIFA yifatanije na OMS mu kurwanya icyorezo cya COVID-19

Ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2020, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yifatanyije n’umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Geneve mu Busuwisi, kugira ngo batangize ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID19 ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “Ubutumwa bwo kwirukana Coronavirus”.

Infantino yagize ati “Dukeneye gukorera hamwe kugira ngo turwanye Coronavirus".

Yakomeje ashimira cyane abakinnyi bari kugaragaza ubwitange n’umutima wa kimuntu. Abakinnyi 28 barimo Lionel Messi ukomoka muri Arijantine, umunyezamu w’Ubutaliyani Gianluigi Buffon na Alisson Becker umunyezamu wa Brezil bashyigikiye iki gikorwa kigamije gushimangira amabwiriza ya OMS mu gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Bagaragara mu mashusho ya Videwo atanga ubutumwa bujyanye no gukaraba intoki no kugira ikinyabupfura, intera ndende hagati y’abantu, kwirinda gukorakora mu maso ni cyo wakora mu gihe ugize ibimenyetso.

Ati “Iyi virusi ni ikibazo ku isi yose kandi yatweretse ko tutayifatiranye yakwica benshi, Tugomba gukomera, kandi tugakurikiza amabwiriza y’ubuyobozi bwa OMS na Guverinoma zacu”.

Akomeza agira ati “Birakwiye ko abafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru bagomba kubigiramo uruhare kugirango iki cyorezo kiranduke burundu, ikindi kandi ni uko amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku isi yose yiteguye kubigiramo uruhare”.

FIFA yemeye miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika yo gutera inkunga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Reba uko byifashe mu Mujyi wa Kigali utarangwamo urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo