FERWAFA yaciwe amande ya  miliyoni 2.5 Frw kubera Rayon Sports


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yaciye Ferwafa amande y’ 3000 by’amadolari, ni ukuvuga miliyoni 2.5 Frw z’uko yatinze gutangaza igihe Rayon Sports izagerera muri Kenya aho ifite umukino kuri iki cyumweru na Gor Mahia mu marushanwa ya Confederation Cup.

Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere yanditse amateka mu Rwanda ibasha kugera mu matsinda ya Confederation Cup uyu mwaka bituma ihabwa akayabo k’ibihumbi 275 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 235 Frw).

Bitewe no kutubahiriza amategeko atandukanye agenga amakipe ari mu matsinda y’amarushanwa Nyafurika n’imvururu abakinnyi bayo bateje muri Algeria barwana, CAF yagiye ihana Rayon Sports iyica amafaranga mu bihe bitandukanye aho ubu ari gusatira ibihumbi 38$ (hafi miliyoni 33 Frw).

Kuri uyu wa Gatanu noneho CAF yahannye na Ferwafa iyiziza ko yatinze gutangaza igihe Umunyamuryango wayo (Rayon Sports) azagerera muri Kenya aho afite umukino na Gor Mahia.

Kuri ibi hiyongeraho ibihumbi 40$ bivugwa ko CAF yaciye Rayon Sports kubera itabashije kubona televiziyo yerekana imikino yayo yo mu rugo bikaba ngombwa ko hazanwa SuperSport.

Umunyamategeko wa Rayon Sports Me Zitoni Pierre Claver, yavuze ko yose azishyurwa na Ferwafa kuko ariyo ibishinzwe.

Yagize ati “Bishobora kuba biterwa n’uko ari ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda igeze muri iki cyiciro bikaba ari ibintu bishya byagoye abantu kubinoza ariko ibijyanye n’amateleviziyo yerekana imipira ni inshingano za Ferwafa si iz’ikipe. N’ibihano bihabwa Ferwafa si ikipe.”

Yakomeje agira ati “Gusa kuba hari amafaranga agomba kuva muri CAF ajya mu ikipe [igice cyasigaye ku bihumbi 275 by’amadorali ya Amerika yari igenewe] ntabwo birirwa bajya kwishyuza Ishyirahamwe bayakura muri ayo y’ikipe noneho ikipe ikazasigara yiyishyuriza ishyirahamwe.”

Ku bijyanye no gutinda kumenyekanisha igihe Rayon Sports izagerera muri Kenya, Zitoni yasobanuye ko Rayon Sports itandikirana n’Ishyirahamwe ryo muri Kenya ahubwo amashyirahamwe ubwayo ariyo yandikirana.

Ibi bisobanuye ko Ferwafa ari yo yagombaga kumenyesha igihe Rayon Sports izagererayo, kuba itarabikoze rikaba ari ikosa ryayo. Ferwafa ivuga ko ibya Rayon Sports bidasobanutse, bakaba bibaza impamvu itaragera muri Kenya.

Muri Mata Rayon Sports yaciwe 15000$ izira gushaka gutanga ruswa ku mukino wayihuje na Lydia Academic i Bujumbura. Muri Gicurasi yaciwe 1000$ kubera kwambara imyenda iriho ibirango bya Skol Breweries mu mukino wayihuje na Yanga Africans.

Iri kosa yarisubiyemo muri Nyakanga ku mukino wayihuje na USM Alger muri Algeria icibwa 2000$, mu ntangiriro za Kanama icibwa ibihumbi 20$ kubera imvururu abakinnyi bayo bateje muri Algeria.

Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo