FDLR yatangaje uruhande rwayo ku iyicwa rya Sylvestre Mudacumura

Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR-FOCA nawo wagize icyo uvuga ku iyicwa rya Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi w’abarwanyi bawo wishwe mu gitero cyo mu rukerera rwo ku itariki ya 18 y’ukwezi gushize kwa cyenda.

Icyo gihe, Major Ndjike Kaiko, umuvigizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko ingabo za Congo ari zo zamwishe nyuma y’iminsi yari ishize zitangiye kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Major Kaiko yavuze ko Mudacumura yari kumwe n’itsinda ry’abandi barwanyi nabo barimo abafashwe mpiri.

Itangazo ryo ku itariki ya 26 y’ukwa cyenda ryashyizweho umukono na Victor Byiringiro, uvuga ko ari Perezida wa FDLR, rivuga ko rigamije gutanga "ukuri" k’ukuntu uwari umukuru wayo yishwe.

Rivuga ko igitero gitunguranye kibasiye "aho Komanda FOCA Jenerali Mudacumura yabaga kiramuhitana we n’umukuru w’ibiro [bye] Ndayambaje Sixbert wari aho ku mpamvu z’akazi".

Ryongeraho ko mu mirwano yabereye aho, abari bagabye icyo gitero "bateshejwe gutwara umurambo wa Komanda FOCA".

FDLR ivuga ko "yabishe abarenga 20 ... hakomereka n’abandi barenga 15 ari naho twamenyeye ko abateye bari ingabo z’u Rwanda RDF bari kumwe n’ingabo za Congo FARDC".

Ingabo za Congo nyuma zagaragaje bamwe mu nyeshyamba zivuga ko zafatanye na Sylvestre Mudacumura.

Igisirikare cya Congo kivuga ko nta bubasha bw’undi uwo ari we wese cyabonye mu kugaba icyo gitero.

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, na we yabwiye BBC ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Congo.

FDLR ivuga ko ku ruhande rwayo yapfushije abo babiri, umurwanyi wayo umwe arakomereka naho undi umwe afatwa mpiri.

Yashakishwaga na ICC

Sylvestre Mudacumura yari ku rutonde rw’abashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ku byaha byibasiye inyoko muntu ashinjwa gukorera mu burasirazuba bwa Congo ayoboye FDLR.

Mbere ya 1994 mu Rwanda, Mudacumura yari yungirije umukuru w’abasirikare barindaga uwari Perezida Juvénal Habyarimana.

Yayoboye batayo mu majyaruguru y’igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mbere yuko ahungira muri Congo (yitwaga Zaïre icyo gihe) FPR imaze gufata ubutegetsi.


Mbere ya 1994 mu Rwanda, Mudacumura yari yungirije umukuru w’abasirikare barindaga uwari Perezida Juvénal Habyarimana

Inkuru ya BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo