FDLR yahakanye ibitero by’i Musanze byahitanye abaturage

Umuvugizi wa FDLR yavuze ko uyu mutwe ntaho uhuriye n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro biheruka guhitana abasivili 14 mu karere ka Musanze, mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Pierre Cure Ngoma uvugira umutwe wa FDLR yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko amakuru y’ibi bitero na bo bayumvise mu bitangazamakuru.

Abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze bavuze ko bakeka ko ibi bitero byagabwe n’inyesyamba za FDLR.

Abafashwe bashinjwa kuba mu bagabye ibi bitero bamwe muri bo babwiye abanyamakuru ko bava mu mutwe wa FDLR n’uwa RUD-Urunana.

Bwana Ngoma avuga ko abo batangabuhamya babeshya ntaho bahuriye na FDLR.

Ati "Twe ahubwo duhamya ko ishobora kuba ari ikinamico ya leta ya Kigali kuko isanzwe ikora ibintu nk’ibyo igamije guharabika imitwe n’amashyaka ayirwanya".

"Hari n’abatangabuhamya bagenda batanga ibiganiro bagomba gushinja ibinyoma".

Umutwe wa FDLR mu mwaka ushize na mbere yawo wagabye ibitero binyuranye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda ukarwana n’ingabo z’u Rwanda, icyo gihe ariko bwo warabyigambaga.

Kuki bakwiyitirira FDLR atari abayo?

Bwana Ngoma abyita ’itekinika’ ryo gufata abantu bakabategeka gushinja ibinyoma "kugira ngo baharabike abayirwanya [Leta]".

Avuga ko bari mu burasirazuba bwa Congo ntaho bahuriye n’agace k’ibirunga kagabweho ibitero.


Abishwe mu gitero cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nijoro bashyinguwe hamwe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo