FC Barcelona yirukanye umutoza Ernesto Valverde

Nyuma yo kutishimira umusaruro yari akomeje gutanga nk’umutoza mukuru w’ikipe ya FC Barcelona, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo gusesa amasezerano bwari bufitanye n’umunya-Esipanye Ernesto Valverde wageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017.

Umutoza Ernesto Valverde Tajedor watozaga FC Barcelona kuva mu mpeshyi ya 2017, yasimbuwe mu buryo butunguranye na Enrique Setien Solar watoje Equatorial Guinea muri 2006. Ni ubwa mbere nyuma y’imyaka 17 ikipe yo muri Espagne yirukanye umutoza umwaka w’imikino utarangiye.

Ibinyujije kuri Twitter, FC Barcelona yagize iti “FC Barcelona yemeje gutandukana na Ernesto Valverd nk’umutoza mukuru w’ikipe. Tugushimiye ibyo wakoze byose kandi tukwifurije amahirwe.”

Kimwe mu byasembuye ubuyobozi bwa FC Barcelona kugeza ubwo bufashe umwanzuro wo gusezerera uyu mutoza, ni uko aherutse gutsindwa na Athletic Madrid mu gikombe cyiruta ibindi (Super Cup) bageze muri ½. Imikino yaberaga muri Saudi Arabia.

Ubuyozi bwa FC Barcelona bwatangaje ibi nyuma y’uko uyu wari umutoza wayo yayifashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona.

Mauricio Pochettino uherutse kwirukanwa na Tottenham niwe wahabwaga amahirwe yo gusimbura Valverd nyuma y’uko Perezida wa FC Barcelona Joseph Bartomeu agaragaje ko amwifuza gusa uyu mutoza we ntiyagirana ibiganiro n’iyi kipe.

Xavier Hernández wahoze ari Kapiteni w’iyi kipe niwe wahabwaga amahirwe nyuma y’uko agiranye ibiganiro nayo ndetse n’ikipe yatozaga ikemera kumurekura.

Mu buryo butari bwitezwe na benshi, ubuyobozi bwa FC Barcelona bwemeje ko Enrique Setien Solar ari we uba umutoza mukuru.

Umunya-Esipanye Ernesto Valverde yageze muri FC Barcelona mu mwaka wa 2017 avuye muri Athletic Bilbao mbere yo gutoza andi makipe akomeye nka Villareal, Olimpiacos, Espagnol Barcelona na Valencia.

Valverd yatandukanye na FC Barcelona nyuma yo kuyitoza imikino 144, agatsindamo imikino 97 akanganya 32 ndetse agatsindwa 16.

Enrique Setién Solar wagizwe umutoza mukuru wa FC Barcelona yatoje amakipe nk’umutoza mukuru nka Racing Santander (2001–2002), Poli Ejido (2003), Equatorial Guinea (2006), Logroñés (2007–2008), Lugo (2009–2015), Las Palmas (2015–2017) na Real Betis (2017–2019) aje muri FC Barcelona avuyemo.


Ernesto Valverde Tajedor watozaga Barcelona kuva mu mpeshyi ya 2017 yirukanwe


Enrique Setien Solar yagizwe umutoza wa Barcelona bitungura benshi bitewe n’abahabwaga amahirwe


Uyu mugabo w’imyaka w’imyaka 61 ahawe akazi katoroshye ko gutoza FC Barcelone


Barcelona kuri Twitter ivuga ko yasheshe amasezerano yari ifitanye na Ernesto Valverde Tajedor wayitozaga kuva mu mpeshyi ya 2017

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo