FARDC yishe undi musirikare ukomeye wa FDLR

Nyuma yo gufatira mpiri i Goma Nshimiyimana Asifiwe Manudi, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyivuganye kandi Col. Gaspard Africa wari umwe mu basirikare bakomeye b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR-FOCA.

Uyu musirikare yiciwe mu Gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Tongo mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya Kane Ukuboza 2019 mu bitero bimaze iminsi biwugabwaho.

Maj Ndjike-Kaiko Guillaume ukuriye Ibikorwa byo kurwanya Imitwe yitwaje intwaro igaragara muri Kivu y’Amajyaruguru byiswe Sukola 2 ni we watangaje urupfu rw’uyu murwanyi.

Col. Gaspard Africa yaje yiyongera ku bandi benshi bamaze kwicwa muri iyi minsi ya vuba n’abafashwe bukware na FARDC. Umwe mu barwanyi bakomeye baguye muri ibi bitero ni Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga Umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri 2019.

Kuri uyu wa Kane nabwo byavuzwe ko Ingabo za Congo zishe umwe mu basirikare b’Umutwe wa FLN witwa Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’. Yishwe akurikira undi wari Umuyobozi muri uyu mutwe witwa Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Kuri uyu wa Kabiri, FARDC yatangaje ko yafashe mpiri Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umutwe udasanzwe w’Inyeshyamba za FDLR (FDLR-CRAP), Nshimiyimana Asifiwe Manudi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo