FARDC yishe irashe Gen. Irategeka wari umuyobozi wa FLN

Nyuma y’impfu no gufatwa mpiri kwa bamwe mu bayoboke b’umutwe wa FLN wavugirwaga na Nsabimana Callixte wiyitaga ’Majoro Sankara’ ndetse na Capt. Herman Nsengimana (bose ubu bari mu minwe y’u Rwanda), ubu amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aravuga ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi w’uyu mutwe wa FLN utavuga rumwe n’u Rwanda, yaguye mu mutego ingabo za FARDC zateze ingabo ze.

Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi w’uyu mutwe yari kumwe n’ingabo ze ubwo bategwaga umutego (Ambush) na FARDC ibamishaho urusasu benshi bahasiga ubuzima.

FARDC ikomeje kwica abayobozi b’inyeshyamba zimaze igihe zihungabanya umutekano wa RDC aho bahereye kuri Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR.

Ku wa 15 Mutarama 2020, ni bwo abarwanyi barenga 100 ba FLN bafashwe na FARDC mu gace ka Shungwe nyuma yo kwatswaho umuriro n’ingabo za Congo, 20 muri bo bakicwa.

Aba basirikare bagejejwe mu Rwanda hamwe n’imiryango yabo bavuze ko bamwe muri bagenzi babo n’abayobozi basize ubuzima mu bitero bagabweho n’ingabo za RDC.

Amakuru avuga ko aba barwanyi ba FLN batezwe umutego bagiye ahitwa Shungwe hafi y’umugezi witwa Zokwe hanyuma bakerekeza ahitwa Kilembwe mu kwihuza na bagenzi babo bo mu birindiro biyobowe na Gen. Habimana Hamada I Lulima muri Fizi.

Aba basirikare ngo bari bafite umugambi wo kwihuza bagahita bagaba ibitero mu Rwanda ariko umugambi wabo wakomwe mu nkokora na FARDC yahise ibamishaho urusasu.

Gen. Ndagijimana Laurent wiyise Gen.Wilson Irategeka yavukiye mu karere ka Muhanga,aho yari mu ngabo za FDLR zasize zikoze jenoside mu Rwanda.

Mu barwanyi ba FLN baherutse kwicwa, harimo uwitwaga Brigadier General Shemeki Shaban uzwi nka Kagabo Patrick wari ushinzwe ingabo muri FLN.

Tariki ya 2 Ukuboza 2019, Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ yishwe aguye mu gico cy’Ingabo za RDC ahitwa Kalehe. Muhawenimana yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FLN. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Hano wirebera na Video utapfa gusanga ahandi! Yabuze ruswa y’ibihumbi 400 inzu yari guhabwa bayiha undi, ubu abana hanze n’abana be batatu, yanandikiye Perezida biba iby’ubusa, nyuma abwirwa ko nta bushobozi none n’aho ari banze kuhamwishyurira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo