FARDC yishe Musabyimana Juvénal wa FDLR

Mu butumwa zanyujije ku rubuga rwa Twitter, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), zatangaje ko ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita z’amanywa ziciye Musabyimana Juvénal mu gikorwa cy’umutwe w’ingabo zo gutabara byihuse.

FARDC yavuze ko yishe MusabyimanaJuvénal wari umwe mu basirikare bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu Burasirazuba bwa Kongo.


Kuri Twitter FARDC yemeje ko yishe MusabyimanaJuvénal

Izi ngabo za RDC zivuga ko ibyo byabereye hagati y’Akarere ka Binza na Makoka, muri Teritwari (Territoire) ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ntacyo FDLR yari yatangaza kuri ayo makuru.

Nta byinshi bizwi kuri Musabyimana, gusa amakuru avuga ko yabaye mu ngabo ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Mu kwezi kwa Cyenda, ingabo za Kongo zatangaje ko zishe Sylvestre Mudacumura wari umukuru w’ibikorwa bya gisirikare bya FDLR, zivuga ko urugamba rutarangiriye aho.

FDLR yavuze ko iyicwa rya Mudacumura ryagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda (RDF) - ibyo u Rwanda n’ingabo za Kongo byahakanye.


Ifoto ya Juvénal Musabyimana yatangajwe n’ingabo za DR Congo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo