FARDC yishe Col Mpiranya wayoboraga RUD-Urunana

Amakuru aravuga ko Col Mpiranya Leo Cyprien wari uzwi nka Kagoma wayoboraga umutwe wa RUD-Urunana yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC zishe abasirikare bakomeye bo mu mitwe irwanya u Rwanda mu mwaka ushize.

Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma, akomoka mu yahoze ari Komine Cyeru, Perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru. Yari afite umugore n’abana bane baba muri Uganda ahitwa Mubende.

Amakuru avuga ko ku itariki ya 29 Kanama aribwo uyu mugabo yishwe mu rupfu rutavugwaho rumwe kugeza ubu.

Bivugwa ko yaba yaraguye mu bitero Ingabo za Kongo zikomeje kugaba ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe hari n’abavuga ko yishwe biturutse ku bushyamirane yagiranye na Col Rugema na we ubarizwa muri uyu mutwe.

Hari amakuru ko mu minsi ishize ingabo za FARDC zagabye ibitero mu gace ka Makoka ko ari naho uyu musirikare yaguye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku rundi ruhande hari ibihamya ko saa sita z’ijoro ku wa 28 Kanama aribwo uyu mugabo yiciwe mu gace ka Binza nk’uko amakuru aturuka mu miryango itegamiye kuri leta ikorera muri ako gace abihamya.

Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda (Ex-FAR), mu 1992 mu ishuri ry’aba Su-ofisiye rya Esso i Butare. Mu 1994 yahunze igihugu afite ipeti rya Sergeant maze nyuma yaho mu 1998 yinjira muri ALIR yaje guhinduka FDLR.

Mu 2003, yinjiye mu Ngabo za RUD-Urunana ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ahita ayobora Batayo yitwa Douala, yaje kuyivamo ajya kuyobora Brigade yitwa Samosi agizwe Colonel ari nayo yavuyemo ajya gusimbura Gen Afurika Jean Michel wayoboraga uyu mutwe.

Umwana w’umudipolomate yamennye amabanga y’ukuntu se yamushutse bakamushimuta, iyumvire muri iyi Video byose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo