FARDC yasanganye Lt Gen Mudacumura wishwe ’Flash’ yuzuyeho amabanga ya FDLR

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC zasanganye umurambo w’uwari umuyobozi wa FDLR, Lt Gen. Mudacumura Sylvestre ’Flash Disk’yuzuyeho amabanga menshi y’uyu mutwe, ibizafasha RDC kurimbura burundu uyu mutwe wayogoje abaturage ukanabuza umutekano akarere.

Iyi Flash Disk FARDC yasanganye Mudacumura waminjweho amasasu kugeza apfuye, yuzuyeho amabanga y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yayoboraga ndetse ngo Leta ya RDC izayifashisha mu kuwurimbura burundu cyane ko umaze imyaka isaga 20 uhungabanya umutekano muri iki gihugu by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru yewe no mu karere muri rusange.

Uretse iyi Flash Disk kandoi, FARDC yafatanye Mudacumura Mudasobwa, Telefoni byose ngo byuzuyemo amabanga y’imikorere ndetse n’imigambi uyu mutwe wari ufite mu guhungabanya umutekano muri RDC.

Umurambo wa Lt Gen Mudacumura Sylvestre ari kuzanwa mu mujyi wa Goma kugira ngo werekwe abanyamakuru.

Icyihariye muri ibi bikoresho byafatanywe Mudacumura ni uko biriho amabanga y’uko uyu mutwe uyoborwa, abo bakoranaga na gahunda z’ibitero byawo.

Lt Gen.Mudacumura Sylvestre wishwe afite imyaka 65 ngo yarindwaga n’abasirikare bakomeye 120 bahoraga bakikije aho yari atuye ndetse ngo hafi ye habaga hari abasirikare 30 bafite ubuhanga budasanzwe mu kurwana.

Mudacumura wahoze mu mutwe w’abarindaga perezida Habyarimana Juvenal,yari atuye muri Rutshuru mu gace kitwa Bwito ari naho yarasiwe n’ingabo za FARDC zamuguye gitumo mu birindiro bye.

Mudacumura yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi, rwamuregaga ibyaha birimo kugaba ibitero ku Basivili, ubwicanyi, kwangiza ibice bimwe by’umubiri ku muntu, gufata ku ngufu, kwangiza imitungo no gusahura.


Lt Gen. Mudacumura Sylvestre yaguwe gitumo mu ijoro ryo ku wa 18 Nzeri aminjwaho amasasu kugeza apfuye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Salomo Kuya 26-09-2019

Ariko wowe uvuga utyo utekereza ko bariya baginga bagiye bamaze kutumarira abantu hari undo mwanya bateze muri iki gihugu?

MATH Kuya 21-09-2019

IYABA WARI UZI URUGUTEGEREJE;UKAMENYA N’UMUGAMBI WA FPR; FARDC NTIKIYEMEREEE!

Tuyishime ephuremu Kuya 20-09-2019

Nagende ubundi ntiyatwifurizaga amahoro