FARDC yafashe mpiri umusirikare ukomeye wa FDLR

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC cyataye muri yombi umusirikare mukuru mu mutwe wa FDLR/CNRD, witwa Colonel Bolingo muri Operasiyo yabereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu muri Kivu y’Epfo ku wa 13 Nyakanga 2020.

Uyu musirikare wari kumwe na mugenzi we nkuko ikinyamakuru JAMBORDC cyabyanditse, ngo yafatiwe ahitwa Rutare mu Mudugudu wa Batayo muri Gurupema ya Ziralo, muri Kalehe, ahyakunze kuba imitwe myinshi yitwaje intwaro ndetse hakunze gufatirwa abarwanyi benshi bo muri iyo mitwe.

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (RDPH) mu gace ka Kalehe wagize uti "Abarwanyi 2 ba FDLR bafatiwe muri Operasiyo yakozwe na FARDC mu gace ka Rutare ko muri Batayo mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020".

Uyu muryango ukomeza ugira uti "Abo barimo Colonel Bolingo n’undi musirikare ukomeye. Bari bafite intwaro 3 zirimo AK47 ebyiri na PKM. Bamaze kugezwa ku buyobozi bw’ingabo mu gihe hagikurikiranwa Dosiye zabo.”

Baregwa ibyaha byakozwe n’umutwe bari bayoboye, birimo urupfu rw’umugore uherutse kwicirwa ahitwa Kaharawe mu cyumweru gishize, ishimutwa ry’umukuru w’umudugudu n’umuyobozi bakorana n’urupfu rw’umuyobozi w’ishuri wishwe mu minsi ishize I Rutare.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 abarwanyi basaga 290 bafashwe mpiri n’igisirikare cya RDC bashyikirijwe u Rwanda banyuze ku mupaka w’ibihugu byombi uri mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umva byinshi ’Majoro Sankara’ yahishuriye mu rukiko, Urubanza rw’’IBIFI BININI’, abasore b’i Rusizi na Nyamasheke baka abakobwa amafaranga ngo babarongore bashobora kuba bagiye guhura n’uruva gusenya n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo