FARDC ivuga ko yafashe umurwanyi ukomeye wa FDLR

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zatangaje ko ku bufatanye n’abaturage bo mu gace ka Ndosho mu mujyi wa Goma bafashe umurwanyi ukomeye wo mu mutwe wa FDLR.

Ku rubuga rwabo rwa Twitter, izi ngabo zatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri zafashe Nshimiyimana Asifiwe Manudi wari mu bayobozi b’umutwe wa FDLR muri Kivu ya Ruguru.

Kuva mu mpera y’ukwezi kwa 10, ingabo za DR Congo zatangiye ibitero byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara za Kivu y’Epfo n’iya ruguru.

Mu kwezi gushize, izi ngabo za DR Congo zatangaje ko ziciye mu mirwano Juvénal Musabyimana alias Jean-Michel Africa wari mu bayobozi (Commandant) mu mutwe wa FDLR.

Ntacyo FDLR yari yatangaza ku mugaragaro kuri aya makuru mashya ndetse no ku iyicwa rya Musabyimana.

Mu kwezi kwa cyenda mu karere ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru izi ngabo za Congo zagabye igitero ku muyobozi wa gisirikare w’umutwe wa FDLR Jenerali Sylvestre Mudacumura ziramuhitana.

Mu burasirazuba bwa DR Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 40 nk’uko byatangajwe na raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye mu ntangiriro za 2018.

Iyi mitwe irimo igizwe n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanya-Uganda hamwe n’imitwe y’Abanyecongo yiganjemo iyitwa Mai-Mai. Yose ishinjwa guhungabanya umutekano wa rubanda.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko hari amakuru avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa DR Congo byaba biri gufatanya mu rugamba ku mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ivugwa muri Congo, ibyo u Rwanda rwahakanye.

Mu kwezi gushize ibihugu by’u Rwanda, DR Congo, u Burundi na Uganda byumvikanye gufatanya kurwanya iyo mitwe, gusa DR Congo yahakanye ko nta ngabo z’ibi bihugu zizaza ku butaka bwayo.

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ingabo za DR Congo zafashe Ignace Nkaka wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega ku mupaka wa Bunagana.

Bwana Nkaka wari umuvugizi wa FDLR naho Bwana Nsekanabo wari ushinzwe iperereza, bahise bohererezwa u Rwanda, ubu bari kuregwa ibyaha birimo gukorana n’igihugu cy’amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda.

Birashoboka ko Nshimiyimana Asifiwe na we ashobora kohererezwa u Rwanda.


Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya ruguru, Major Ndjike Kaiko





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo