Ethiopian Airlines yongeye gukora impanuka Imana ikinga ukuboko-Amafoto

Mu gihe indege ya Ethiopian Airlines iheruka gukora impanuka ikomeye yaguyemo abari bayirimo bose, amakuru aravuga ko indege yayo yongeye gukora impanuka ku kibuga cy’indege cya Juba muri Sudani y’Epfo ubwo yageragezaga guhaguruka gusa kubw’amahirwe Imana igakinga ukuboko ntihagire uyigwamo.

Amakuru aravuga ko iyi ndege yanyereye ita inzira ubwo yarimo igerageza gufata ikirere.

Iyi kompanyi yasohoye ubutumwa ivuga ko abakora muri iyo ndege hamwe n’abagenzi bahise bayivamo kandi ko bose bameze neza.

Ethiopian Airlines yavuze ko ku kibuga cya Juba harimo hagwa imvura nyinshi kandi hanyerera bituma indege yayo ikora impanuka inasaba imbabazi ku ngaruka byateje.

Ethiopian Airlines yanze gutanga amakuru menshi kuri iyi ndege gusa abayibonye bakwirakwije amakuru ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko iyi ndege yitwa Bombardier Dash-8 Q400.

Umupilote w’iyi ndege yarwanye nayo ubwo yananirwaga kubona inzira kubera ikirere cyari kimeze nabi birangira ayitaye mu gisambu hafi y’ikibuga cy’indege.

Amafoto yafashwe yagaragaje iyi ndege yangiritse cyane nyuma yo kugwa nabi ndetse ngo yahagurutse saa 17:15 iva Juba yerekeza Addis Ababa.

Abagenzi bari muri iyi ndege batavuzwe umubare, bahise bafatwa bajya gucumbikirwa ndetse bamwe bari bahungabanye bitabwaho by’umwihariko.

Kuwa 10 Werurwe 2019, indege ya Boeing 737 Max ya Ethiopian Airlines yari ivuye Addis Ababa ijya i Nairobi yakoze impanuka abari bayirimo 157 bose bahasiga ubuzima.


Kompanyi ya Ethiopian Airlines ivuga ku byabaye ku ndege yayo

Uyu munyamerika ari guteka ibintu bidasanzwe byaryoheye benshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo