Ethiopia yemeye ko yarashe ku bakozi ba ONU muri Tigray

Ingabo za Ethiopia zarashe ku bakozi b’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ndetse zirabafunga, nyuma yuko batwaye imodoka bakarenga kuri za bariyeri (barrières) muri leta ya Tigray iberamo imirwano, nkuko byemejwe n’umuvugizi wa leta, Redwan Hussein.

Yongeyeho ko iryo tsinda ry’abakozi ba ONU ryarenze ku mabwiriza yo kutagera muri ako karere.

Kuva ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa 11, ingabo za Ethiopia zikomeje kurwana n’ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Amakuru avuga ko ku Cyumweru iryo tsinda ry’abakozi ba ONU ryarimo rigerageza gusura inkambi y’impunzi zikomoka muri Eritrea ziba muri leta ya Tigray, ubwo uko kurasa kwabagaho.

Hamaze igihe hari uguhangayika kwinshi ku mibereho y’izo mpunzi nyuma y’amakuru ataremezwa avuga ko ingabo za Eritrea zambutse umupaka zikajya muri Tigray, zigasubiza muri Eritrea bamwe muri izo mpunzi.

Leta zombi, iya Ethiopia n’iya Eritrea zihakana ko ingabo za Eritrea ziri muri Tigray mu gufasha gutsinda TPLF.

ONU yasabye leta ya Ethiopia kuyiha "inzira itabangamiwe yo gutanga imfashanyo" muri Tigray, mu gihe hari impungenge ko ibiribwa n’imiti birimo gushirana abahatuye barenga miliyoni 8.

Ibiro Ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umuvugizi wa leta ya Ethiopia Bwana Redwan agira ati "Mu by’ukuri bamwe mu bakozi ba ONU bafunzwe naho abandi baraswaho".

Yongeyeho ati "Barenze kuri bariyeri ebyiri batwara imodoka berekeza mu turere batemerewe kujyamo, kandi bari babujijwe kuhajya. Ubwo bari bagiye kurenga kuri bariyeri ya gatatu, barashweho ubundi barafungwa".

ONU ntacyo yari yabitangazaho.

Kuki izo mpunzi ziri muri Ethiopia?

Abanya-Eritrea benshi bambutse umupaka bahungira muri Tigray mu myaka ishize bacitse guhatirwa kujya mu gisirikare ku itegeko ndetse no gutotezwa muri politike.

Eritrea itegetswe gisirikare byo ku rwego rwo hejuru ndetse ubutegetsi bugizwe n’ishyaka rimwe. Itegekwa na Perezida Isaias Afwerki kuva yabona ubwigenge kuri Ethiopia mu mwaka wa 1993.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka ushize.

Hari nyuma yuko ageze ku masezerano na Bwana Isaias yo kurangiza ikibazo cyo kuba ibihugu byombi byari bibayeho mu mwuka wo kuba "nta ntambara; nta mahoro" byari birimo, kuva harangira intambara yo ku mupaka yo kuva mu 1998 kugeza mu 2000.

Abanenga abo bategetsi bombi bavuga ko ayo masezerano yahindutse "amasezerano y’umutekano", aho abasirikare ba Eritrea babarirwa mu bihumbi binjiye muri Ethiopia mu gufasha gutsinda ingabo za TPLF.

Ibiro Ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y’umutegetsi wo muri leta y’Amerika yemeza ko ingabo za Eritrea ziri muri Tigray, nubwo leta ya Ethiopia n’iya Eritrea zibihakana.

Reuters yasubiyemo amagambo y’uwo mutegetsi utatangajwe izina, agira ati "Ubu bisa nkaho nta gushidikanya kukiriho".

TPLF yanarashe ibisasu bya rokete muri Eritrea nyuma yuko imirwano yari imaze gutangira.

KARASIRA AIMABLE WAHAMAGAJWE NA RIB IKAMUHATA IBIBAZO HAFI UMUNSI WOSE YATUBWIYE IBYO YAMUBAZAGAHO, PASITERI YOGOSHE ABAKOBWA KU MYANYA Y’IBANDGA BIVUGISHA BENSHI N’ANDI MAKURU MENSHI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo