Ethiopia yakajije urugamba rwo kurwanya inzige

Minisitiri w’Ubuhinzi wa Ethiopia, Oumer Hussien, yavuze ko hagiye koherezwa izindi ndege zo gutera umuti wica inzige zikomeje kurya ibihingwa mu mirima yo muri icyo gihugu.

Ni nyuma yuko indege ebyiri zitera umuti zikoze impanuka mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Cumi, bikadindiza ibikorwa byo kurwanya izo nzige.

Minisitiri Hussien yavuze ko izo nzige zakwirakwiriye mu turerere tune two muri icyo gihugu kandi ko ubu ziteje ikibazo ku kwihaza mu biribwa.

Yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi ya Ethiopia iri mu gikorwa cyo gushakisha abahinzi bangirijwe cyane n’izo nzige kurusha abandi, hanyuma babahe ubufasha.

Mu mpera y’umwaka ushize, izi nzige zabonetse mu bice byinshi by’aka karere k’Afurika y’Uburasirazuba, zirya ibihingwa.

Impuguke zavuze ko icyo ari cyo gitero cy’inzige cya Mbere kinini kibayeho mu myaka 60 ishize.

Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo