Ethiopia vs Tigray: Abasirikare bari guhagarika abasivile bahunga imirwano

Ingabo za Ethiopia zagabwe ku mupaka ihana na Sudan zirimo kubangamira uko impunzi zihunga ziva muri leta ya Tigray.

Ni mu gihe hari kuba imirwano hagati y’ingabo za Ethiopia n’iza leta ya Tigray imwe mu zigize Ethiopia z’ishyaka riri ku butegetsi muri iyo leta rya Tigray People Liberation Front (TPLF).

Biragoye kubona amakuru y’ibihabera kubera ko uburyo bw’itumanaho bwahagaze, bituma hari ubwoba ku mutekano n’imibereho y’abaturage b’abasivile.

Leta ya Ethiopia yavuze ko igiye kugaba igitero simusiga ku murwa mukuru Mekelle wa Tigray.

Ariko igihe ntarengwa cy’amasaha 72 yari yahaye ingabo za Tigray ngo zimanike amaboko zemere ko zatsinzwe cyarangiye ejo ku wa Gatatu, zitabikoze.

Umunyamakuru wa BBC Anne Soy, uri ku gice cya Sudan cyo ku mupaka na Ethiopia, avuga ko umugezi wa Sittet uri i Hamdayit muri leta Kassala mu burasirazuba bwa Sudan, ari ahantu h’ingenzi hari kwambukira abahunga imirwano bava muri Tigray.

Akanama ka Sudan gashinzwe kwita ku mpunzi kavuze ko muri rusange karimo kwakirira aho hantu impunzi zigera ku 1,200 buri munsi.

BBC ikomeza ivuga ko ku wa Gatatu umunyamakuru wayo yabonye abasirikare babarirwa mu icumi bashinze ibirindiro ku misozi yitegeye uwo mugezi. Impunzi zavuze ko ari abasirikare ba Ethiopia, ndetse ko bamaze igihe babuza abantu kwambukira muri Sudan.

Gusa Leta ya Ethiopia ntabwo yasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ibivugaho.

Impunzi nyinshi zimaze igihe zitegereje ko abo mu miryango yazo bazisanga muri Sudan, zihangayikishijwe n’aya makuru mashya.


Impunzi zibarirwa mu bihumbi za mirongo zahungiye muri Sudan

Abaturage ba Kangondo hazwi cyane nka Bannyahe babwiye UMUBAVU ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka mu kiganiro bagiranye ku kibazo cy’imitungo yabo bakuwemo ariko ntibahabwe ingurane ikwiye nkuko itegeko ribiteganya, byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo