Ethiopia na UN bageze ku masezerano yo gutanga imfashanyo muri Tigray

Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) na leta ya Ethiopia bemeranyijwe kwemerera imfashanyo ikagezwa muri leta ya Tigray yabayemo imirwano, nkuko abategetsi bo muri ONU babivuze.

Umuvugizi w’Ishami rya ONU Saviano Abreu yavuze ko igenzura ry’ibicyenewe ryatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatatu. Nta cyo leta ya Ethiopia yari yabivugaho kugeza ubu.

Bivugwa ko ibiribwa n’imiti birimo gushirana abantu babarirwa muri za miliyoni bo muri leta ya Tigray.

Amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana biciwe mu mirwano yamaze ukwezi hagati y’ingabo za Ethiopia n’iz’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Mu mpera y’icyumweru gishize, leta ya Ethiopia yavuze ko umurwa mukuru Mekelle wa Tigray yawufashe, ariko abasirikare ba TPLF bavuze ko bakirimo kurwanira hafi y’uwo mujyi.

Iyo mirwano yakuye mu byabo abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, naho abandi bahungira muri Sudan baturanye.

Mu yandi makuru, abategetsi ba Ethiopia bavuze ko umwe mu bategetsi bo hejuru ba TPLF yabishyikirije. Keriya Ibrahim yahoze ari umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko yo muri leta ya Tigray.

TPLF nta cyo yari yabivugaho ku mugaragaro.

Ni iki bivugwa ko ONU na Ethiopia bemeranyijweho?

Bijyanye n’ayo masezerano, ONU izagera "itabangamiwe, mu buryo burambye kandi mu mutekano" ku turere twafashwe n’ingabo za leta ya Ethiopia muri Tigray kugira ngo ishobore gutanga imfashanyo, nkuko bivugwa n’ishami rya ONU ryo guhuza ibikorwa by’imfashanyo (OCHA).

Ku wa Gatatu, umuvugizi waryo Saviano Abreu yavuze ko igikorwa cya mbere cyo kugenzura imfashanyo icyenewe cyari gutangira uwo munsi.

Ibiro Ntaramakuru AP byasubiyemo amagambo ya Bwana Abreu agira ati "Birumvikana ko turimo gukora ku buryo ubufasha butangwa mu karere kose ndetse no kuri buri muntu wese ubucyeneye".

Mu yandi makuru, umukozi wa ONU yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko ONU na leta ya Ethiopia bashyizeho itsinda ryo kwegeranya ibikoresho byo gutuma imfashanyo igezwa muri ako karere.

Ariko, leta ya Ethiopia ifite icyicaro mu murwa mukuru Addis Abeba ntabwo yari yemeza iby’ayo masezerano.

Mu bacyeneye imfashanyo yihutirwa bo muri Tigray, harimo n’impunzi zibarirwa mu bihumbi zavuye mu gihugu baturanye cya Eritrea. Bahunze gutotezwa muri politike muri icyo gihugu ndetse no guhatirwa kujya mu gisirikare bikozwe nk’itegeko.

Hagati aho, itumanaho ryagarutse i Alamata - umujyi uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Tigray. Ariko mu mijyi yo mu burengerazuba bwa Tigray ho itumanaho ryagarutse mu buryo bucagase (bw’igice) gusa.

Guhagarika itumanaho kuva mu ntangiriro y’imirwano, byatumye bigorana kugenzura ibyavugwaga n’impande zombi bijyanye nayo.

U RWANDA RUHAKANA KO ABARIMO PEREZIDA KAGAME BAKOZE IBYAHA BY’INTAMBARA, RUJIGIRO NTAKOZWA IBYO KWISHYURWA N’U RWANDA AMAFARANGA RWATEGETSWE N’URUKIKO RWA EAC KUMWISHYURA, AYA MAKURU N’ANDI URAYIYUMVIRA BIRAMBUYE MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo