Ethiopia: Mu minsi 3 gusa y’imyigaragambyo abantu 27 bamaze gupfa

Abategetsi muri Ethiopia baremeza ko abantu 27 bamaze kwicwa mu myigaragambyo irimo urugomo yahereye ku wa Gatatu mu gace ka Oromia.

Aba ni hafi inshuro ebyiri z’abari batangajwe mbere ko bamaze gupfa.

Imidugararo yatangiye ku wa Gatatu ubwo Jawar Mohammed, umunyamakuru n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yavugaga ko Leta ishaka kumwambura abamurinda.

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yari yavuze ko ikinyamakuru cya Bwana Jawar kiri guhembera ivanguramoko n’urugomo mu baturage.

Ikinyamakuru cye Oromo Media Network (OMN) cyagize uruhare mu mpinduka zabaye mu mwaka ushize zagejeje ku butegetsi Abiy Ahmed na we wo muri ubu bwoko bwa Oromo.

Jawar ni umuntu ufite ijambo ryumvikana cyane mu ba Oromo nubwo afite ubwenegihugu bwa Amerika.

Yagarutse iwabo mu kwezi kwa Kane umwaka ushize Abiy ageze ku butegetsi.


Urubyiruko rw’aba Oromo rwumva cyane ibivugwa na Jawar Mohammed bica mu kinyamakuru cye

Aba Oromo ni bo bagize umubare munini w’abatuye Ethiopia, gusa bavuga ko basigajwe inyuma mu bukungu na Politiki ugereranyije n’abo mu bwoko bwa Amhara babakurikira mu bwinshi.

Mu gihe hateganyijwe amatora umwaka utaha, bikomereye cyane Abiy Ahmed guhagarika urugomo rushingiye ku moko rukiri henshi mu gihugu.

Ku wa Kabiri, Bwana Abiy ari mu Nteko yavuze ko hari abantu bafite ibinyamakuru batagira ’Passport’ za Ethiopia "bakorera mu gihugu iyo hari amahoro, ibintu byakomera bagakorera hanze".

Byumvikaniye benshi ko yakomozaga kuri Jawar Mohammed n’ikinyamakuru abashinja guhembera urwango n’urugomo mu moko y’abatuye Ethiopia.

Bucyeye Bwana Jawar yavuze ko Leta ishaka kumwambura abamurinda.


Abiy Ahmed ku myaka 43 ni we mutegetsi mukuru w’igihugu ukiri muto mu bandi bose muri Afurika

Biragoye kwiyumvisha uburyo abantu 27 bamaze kwicwa mu myigaragambyo kubera uyu munyamakuru.

Gusa Bwana Jawar ni umuntu wemerwa n’abantu benshi bo mu bwoko bwe, ikinyamakuru cye cyagize uruhare mu mpinduka zabaye umwaka ushize.

Mu gihe Jawar yareka ubwenegihugu bwa Amerika akiyamamariza ubutegetsi umwaka utaha ashobora kuba mukeba ukomeye wa Abiy uherutse guhabwa igihembe cy’amahoro cyitiriwe Nobel.


Urubyiruko rw’aba Oromo rwagiye ku rugo rwa Jawar Mohammed amaze kuvuga ko Leta ishaka kumwambura abamurinda

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo